skol
fortebet

Cristiano Ronaldo ahembwa umushahara uruta uwo amakipe 4 yo muri Serie A ahemba abakozi bayo bose uyateranyije

Yanditswe: Friday 15, Jan 2021

Sponsored Ad

Kizigenza Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus uhembwa amafaranga menshi cyane kurusha abandi muri Serie A,afite umushahara uruta kure cyane uw’amakipe 4 yo muri iyi shampiyona ahemba abakozi bayo.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi w’imyaka 35 ahembwa akayabo k’ibihumbi 540 by’amapawundi ku cyumweru na Juventus nyuma yo kuyerekezamo avuye muri Real Madrid mu mwaka wa 2018.

Nkuko byatangajwe na La Gazzetta dello sport,uyu mukinnyi watwaye Ballon d’Or 5 ahembwa umushahara ukubye 4 uw’umukinnyi umukurikira.

Ronaldo akurikiwe na mugenzi we bakinana witwa Matthijs de Ligt w’imyaka 21,uhembwa ibihumbi 138 by’amapawundi ku cyumweru angana na miliyoni 7.2 ku mwaka.

Uwa 3 ni Paulo Dybala yinjiza miliyoni 6.6 z’amapawundi ku mwaka akurikiwe na Adrien Rabiot na Aaron Ramsey bahembwa miliyoni £6.3.

Cristiano Ronaldo ahembwa umushahara uruta uw’amakipe 4 yo muri Serie A ahemba abakinnyi bayo uyateranyije arimo Udinese, Hellas Verona, Spezia na Crotone.

Ronaldo yatumye imishahara izamuka cyane kuko niyo ya mbere ihemba menshi angana na miliyoni 214 z’amapawundi ku mwaka.

Inter Milan ihemba miliyoni £135m ku mwaka,Roma (£101m) Napoli (£95m) na AC Milan (£81m).

Umutoza uhembwa menshi ni Antonio Conte wa Inter Milan uhembwa miliyoni £10.8 ku mwaka,uwa kabiri n’uwa Roma, Paulo Fonseca (£2.2m) n’uwa Atalanta witwa Gian Piero Gasperini (£1.9m) wa 3.

Abakinnyi bahembwa menshi muri Serie A:

Cristiano Ronaldo: £28million p/a
Matthijs de Ligt: £7.2m
Romelu Lukaku: £6.8m
Christian Eriksen: £6.8m
Edin Dzeko: £6.8m
Paulo Dybala: £6.6m
Adrien Rabiot: £6.3m
Aaron Ramsey: £6.3m
Alexis Sanchez: £6.3m
Zlatan Ibrahimovic: £6.3m

Ibitekerezo

  • Mutugezeho na ba espagne.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa