Kigali

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we baciye ibintu ku isi kubera imyambarire yabo mu birori bya MTV EMAs 2019 [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 November 2019 Yasuwe: 6032

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru nibwo ibyamamare bitandukanye birimo Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodriguez byitabiriye ibirori bya MTV EMAs 2019 byo guhemba abahanzi byabereye mu mujyi wa Sevilla.



Cristiano Ronaldo mu ipantaro n’ikoti ry’umutuku,yacanye umucyo ku itapi itukura ari kumwe n’umukunzi we Georgina Rodriguez wari wambaye ikanzu y’ubururu.

Ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru hiriwe hacaracara amafoto y’aba bakundanye by’umwihariko benshi bavugaga ku myambarire yabo.

Uku gusohokana kwa Cristiano Ronaldo n’uyu mukunzi we byatumye benshi bongera kumusaba ko bakora ubukwe nkuko yabitangaje mu minsi ishize.

Mu kiganiro yagiranye na Piers Morgan yavuze ko yifuza kuzashyingiranwa na Georgina batangiye gukundana mu mwaka wa 2016 bakanabyarana umwana w’umukobwa.

Georgina Rodriguez wahoze ari umucuruzi mu iduka rya kompanyi ya GUCCI mu mujyi wa Madrid abana na Cristiano Ronaldo mu mujyi wa Turin aho amufasha kurera abana be bane barimo Cristiano Jr w’imyaka 9, Eva na Mateo bafite imyaka 2 na Alana Martina ufite amezi 22.






Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Iranzi Jean Claude yatijwe

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports wari mu igeragezwa mu Misiri, Iranzi Jean...
28 January 2020 Yasuwe: 2044 0

Amateka ya Kobe Bryant wakoze amateka akomeye muri Basketball uherutse...

Icyamamare Kobe Bryant yahogoje benshi kubera impanuka y’indege ya...
28 January 2020 Yasuwe: 1061 0

Hamenyekanye akayabo k’amadolari Kobe Bryant yasize

Mu ijoro ryo ku cyumweru taliki 26 Mutarama 2020 mu Rwanda, bikaba ku...
28 January 2020 Yasuwe: 6377 0

Cristiano Ronaldo yatangaje ikintu kibi umuhungu we yatumye...

Rutahizamu wa Juventus, Cristiano Ronaldo,yatangaje ko kwitwararika mu...
28 January 2020 Yasuwe: 6411 0

Perezida Sadate yashimiye APR FC yahanye umuvugizi wayo wibasiye Rayon...

Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate, yishimiye cyane umwanzuro...
27 January 2020 Yasuwe: 6173 2

Areruya Joseph yahembwe nk’umukinnyi wahatanye cyane kurusha abandi,Team...

Irushanwa rikomeye ry’amagare muri Africa La Tropicale Amissa Bongo...
27 January 2020 Yasuwe: 3071 0