skol
fortebet

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we basomanye biratinda mu rwego rwo kwizihiza Ubunani [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 01, Jan 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Juventus n’umukunzi we Georgina Rodriguez basomanye biratinda mu byishimo by’uko basoje neza umwaka wa 2019 binjiye muri 2020.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi n’uyu munyamideli batangiye gukundana muri 2016,bafotowe bishimanye cyane mu rwego rwo kwizihiza ubunani.

Mu mafoto 2 yashyizwe hanze na Cristiano Ronaldo ubwe,yagaragaje urukundo afitiye uyu mukunzi we babyaranye umwana w’umukobwa mu mwaka ushize.

Mu mwaka ushize Cristiano Ronaldo yavuze ko akunda cyane uyu munya Espagne wavukiye muri Argentine ndetse ngo bishoboka ko bazashyingiranwa.

Ronaldo yabwiye umunyamakuru Piers Morgan ko we Georgina bahanye imitima ndetse ngo na nyina umubyara ashyigikiye ko bakora ubukwe.

Ronaldo abana na Georgina mu nzu bacumbitsemo mu mujyi wa Turin aho uyu mukobwa amufasha kurera abana 4 amaze kugira.

Mu gushyira hanze aya mafoto,Ronaldo yayaherekeje ubutumwa bugira buti "Umwaka mwiza rukundo rwanjye.Umwaka mushya wa 2020 uzabebere uw’urukundo,ubuzima,amahoro n’insinzi muri byose.umwaka mushya muhire kuri mwese."


Ibitekerezo

  • Ni byiza ko bishimana.Ariko bibuke ko uburyo babanyemo butemewe n’Imana cyangwa amategeko ya Leta.Ni ukwishimisha.Mu mategeko,babanye illegally kandi bibabaza Imana.Nubwo abantu millions and millions z’abantu bakora ubusambanyi mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ariko ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.It is a lack of wisdom.

    shahu we!!!!ubu c iriya foto niya ryari?/?bro mwongere ubucukumbuzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa