skol
fortebet

Cristiano Ronaldo na Messi ntibabonetse mu bakinnyi 3 bagomba gutoranywamo uwitwaye neza I Burayi

Yanditswe: Wednesday 23, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi 3 barimo Robert Lewandowski, Manuel Neuer na De Bruyne nibo batoranyijwe na UEFA kuzavamo uwitwaye neza kurusha abandi bose ku mugabane w’I burayi.

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka 10 Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bayoboye Uburayi,kuri iyi nshuro ntibari ku rutonde rwa nyuma rw’abakinnyi bahanganiye igihembo cy’umukinnyi mwiza ku mugabane w’u Burayi.

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bamaze imyaka 10 basimburana mu gutwara igihembo cy’umukinnyi mwiza ku Isi wa FIFA ndetse ni icya Ballon d’Or ariko kuri iyi nshuro amakipe yabo yarabatengushye ntibagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi 3 bazaba bahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza ku mugabane w’u Burayi 2019-2020.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi ‘UEFA’ yatangaje abakinnyi 3 mu bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza ku mugabane w’u Burayi aho Messi na Cristiano batagaragaye kuri uru rutonde.

Abatoranyijwe kuri iki gihembo ni umunyezamu Manuel Neuer, Robert Lewandowski ba Bayern Munich yo mu Budage na Kevin De Bruyne wa Manchester City yo mu Bwongereza.

Abatoza 3 bazatiranywamo uwitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize ni Jurgen Klopp wa Liverpool yo mu Bwongereza, Hans-Dieter Flick wa Bayern Munich na Julian Nagelsmann wa RB Leipzig zo mu Budage ni bo bahataniye iki gihembo.

Uko abakinnyi bakurikiranye kuva ku mwanya wa 4 kugeza ku wa 10:

4 Lionel Messi (Barcelona) AMAJWI 53
= Neymar (Paris Saint-Germain) AMAJWI 53
6 Thomas Müller (Bayern) AMAJWI 41
7 Kylian Mbappé (Paris Saint-Germain) AMAJWI 39
8 Thiago Alcántara (Bayern) AMAJWI 27
9 Joshua Kimmich (Bayern) AMAJWI 26
10 Cristiano Ronaldo (Juventus) AMAJWI 25

Lionel Messi yatwaye iki gihembo cya UEFA muri 2010-11 na 2014-15 anagaragara ku rutonde inshuro 6 mu myaka 10 ishize.

Ronaldo, wa Juventus, yatwaye iki gikombe inshuro 3 [2013-14, 2015-16 na 2016-17 ]- byose yabitwaye akinira Real Madrid.Yashyizwe ku rutonde inshuro 9.

Rutahizamu Lewandowski wa Bayern niwe uhabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gihembo kizatangwa kuwa 01 Ukwakira 2020.



Neuer,Lewandowski na De Bruyne bari guhanganira igihembo cya UEFA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa