Kigali

Cristiano Ronaldo yaciwe akayabo ka miliyoni 17 RWF kubera uburyo yishimiye gutsinda akoresheje igitsina cye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 March 2019 Yasuwe: 4496

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus mu butaliyani yaciwe akayabo k’ibihumbi 20,000 by’ama euros bingana na 17,700 by’amapawundi azira uburyo yishimiye gutsinda Atletico afashe ku gitsina cye.



Nyuma yo gusezerera Atletico Madrid muri 1/16 cy’irangiza cya UEFA Champions League, ayitsinze ibitego 3 wenyine,Cristiano Ronaldo yahise yishimira iyi ntsinzi ameze nk’uri kurongora ndetse afashe igitsina cye byatumye afatirwa ibihano byo gucikwa aka kayabo.

Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 21 Werurwe 2019,nibwo akanama gashinzwe imyitwarire kicaye gafata imyanzuro yo guca Cristiano Ronaldo miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda kubera iyi myitwarire igayitse.

Abakunzi ba Juventus bari bafite impungenge ko ashobora guhagarikwa imikino runaka,ariko yahawe igihano kimwe nk’icya Diego Simeone nawe wahanwe kubera ukuntu yishimiye gutsinda Juventus mu mukino ubanza ibitego 2-0,akazunguriza igitsina cye imbere y’abafana.

Juventus ya Cristiano Ronaldo yatomboye guhura na Ajax mu mikino ya ¼ cy’irangiza cya UEFA Champions League.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC yishimiye cyane imyitwarire ya ruatahizamu...

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Mohammed Adil Erradi yishimiye cyane...
18 February 2020 Yasuwe: 2731 0

Kevin de Bruyne azahomba akayabo Manchester City nitsindwa igahagarikwa...

Umukinnyi Kevin De Bruyne ufite ubuhanga budasanzwe mu kibuga hagati...
18 February 2020 Yasuwe: 1754 0

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Uganda muri CHAN 2020

Tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ya nyuma ya CHAN 2020 izabera muri...
17 February 2020 Yasuwe: 1888 0

Stephen Curry ukundwa na benshi muri NBA n’umugore we baciye ibintu kubera...

Umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Golden State Warriors, Stephen Curry w’imyaka...
17 February 2020 Yasuwe: 4030 0

Rayon Sports na APR FC zatomboranye n’ibigugu mu mikino y’igikombe cy’Amahoro...

Amakipe y’ibigugu hano mu Rwanda Ariyo APR FC na Rayon Sports zamaze kumenya...
17 February 2020 Yasuwe: 4393 0

Amavubi yamenye inkangara aherereyemo muri Tombola y’amatsinda ya CHAN...

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 17 Gashyantare 2020, nibwo mu mujyi wa Yaounde...
17 February 2020 Yasuwe: 1784 0