skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yaciye ibintu kubera amafoto yashyize hanze ari mu bihe byiza n’umuryango we muri gahunda ya #Gumamurugo

Yanditswe: Sunday 19, Apr 2020

Sponsored Ad

Icyamamare mu mupira w’amaguru,Cristiano Ronaldo ukunze kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto akunze gusangiza abakunzi be,yatumye benshi basesa urumeza kubera ifoto yashyize hanze yahuje urugwiro n’abana be n’umukunzi we muri gahunda ya Guma mu rugo.

Sponsored Ad

Mu gihe ibihugu byinshi byategetse abaturage babyo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cya Covid-19 cyakwira hose,umukinnyi Cristiano Ronaldo n’umuryango we bari ku ivuko mu mujyi wa Madeira muri Portugal.

Ku munsi w’ejo nibwo Cristiano Ronaldo yashyize hanze ifoto yafotowe kare mu gitondo ari kumwe n’abana be batatu ndetse n’umukunzi we Georgina Rodriguez.

Ronaldo w’imyaka 35 yifotoje ari kumwe n’abana be b’impanga Eva na Mateo bafite imyaka 3 ndetse n’undi mukobwa ybyaranye na Georgina witwa Alana Martina w’imyaka 2.

Ronaldo yahise yandika kuri iyi foto ati “Uburyo bwiza bwo gutangira umunsi.”

Abana ba Cristiano bagaragaye bamwenyura muri iyi foto cyo kimwe na se bari baryamyeho.

Cristiano Ronaldo na Georgina bari mu rukundo guhera mu mwaka wa 2016 ubwo bahuriraga mu iduka rya GUCCI uyu mukobwa yacuruzagamo.

Muriiyi minsi abantu benshi bategetswe kuguma mu rugo,Cristiano Ronaldo ari kuvanga gahunda yo kurera no gukora imyitozo itandukanye kugira ngo imikino nigaruka azabe ri ku rwego rwo hejuru.

Hari amashusho Ronaldo aherutse gushyira hanze ari kumwe n’abana be bari gukora siporo aho yajyaga anyuzamo akabaterura ndetse akanabigisha uburyo bwo gukora siporo.

Muri iyo foto,Ronaldo yagaragaye ateruye umukobwa we n’ukuboko kwe kw’iburyo hanyuma anaterura umuhungu we mu kundi kuboko.

Nyuma y’iyi video yahise yandikaho ngo “Bana bato mureke papa akore akazi ke.”

Kuwa Gatatu nabwo Cristiano Ronaldo yagaragaye ari gukorana imyitozo n’umukunzi we Georgina Rodriguez.

Uyu mukinnyi ari mu byishimo byinshi kuko mu minsi ishize umubyeyi we Dolores yagize uburwayi bwa Stroke bwatumye ajyanwa mu bitaro igitaraganya gusa yamaze gusezererwa mub bitaro ubu bari kumwe mu rugo.








Ibitekerezo

  • Aba bana bose nta numwe uva inda imwe n’undi.Tekereza noneho abandi bagore n’abakobwa yaryamanye nabo ariko ntibabyarane.Nabo ni benshi,harimo n’abajya bamushinja ko yabafashe ku ngufu.Tuvugishije ukuri,ntabwo wakishima ubaho gutya.N’iyo watunga ibya Mirenge ntiwakishima.
    Umuntu wenyine ufite ibyishimo nyakuri muli iyi si,ni umukristu nyakuri.Kubera ko yumvira Imana,izamuzura ku munsi wa nyuma,abe muli paradizo iteka ryose,nta kibazo na kimwe afite.
    Niyo mpamvu nubwo yaba akennye cyangwa arwaye,ajya mu nzira akabwiriza ubwami bw’imana kandi ku buntu,nkuko Yesu yasize abidusabye muli Yohana 14:12.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa