skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yafotowe yambaye isaha ihenze kurusha izindi zose za Rolex [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 05, Jan 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukunda kubaho ubuzima buhenze,yagaragaye yambaye isaha ifite agaciro ka miliyoni 371 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse ni nayo ihenze kurusha izindi zose mu mateka y’uruganda rwa Rolex.

Sponsored Ad

Iyi saha yitwa 18-karat ya Rolex yatumye benshi bacika ururondogoro kubera iyi saha ihenze cyane aho ikozwe muri Diamond.

Iyi saha Ronaldo yayambaye bwa mbere ubwo yari I Dubai mu birori bya Dubai Globe Soccer Awards.

Ronaldo yabaye uwa kabiri ku rutonde rw’abakinnyi bo mu mikino yose binjije amafaranga menshi mu myaka 10 ishize,inyuma ya Floyd Mayweather.

Ronaldo yatangiye imyaka 10 ari mu ikipe ya Real Madrid yatwayemo UEFA Champions League 4,Ballon d’Or 4,igikombe cya Euro.

Mu myaka 10 ishize,Cristiano Ronaldo yinjije miliyoni 548 z’amapawundi mu bikorwa bye bitandukanye birimo na ruhago.



Ibitekerezo

  • Baca umugani ngo "ufite inkwi arya ibihiye".RONALDO afite ibintu byose bihenda kubera ko akize:Imodoka nyinshi,indege,amazu,hotels,etc...Ikibazo nuko nkuko bible ivuga,gukira bituma umuntu akora ibibi byinshi.Mujya mwumva ukuntu bamushinja kunyereza imisoro,cyangwa ukuntu ajya mu bagore.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohna 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa