skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yahishuye umukinnyi wamugoye kurusha abandi bose yahuye nabo

Yanditswe: Saturday 17, Oct 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Juventus,Cristiano Ronaldo umaze imyaka isaga 20 akina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga,yahuye na ba myugariro benshi ariko yemeza ko Ashley Cole ariwe wamugoye cyane.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu ufite ibitego birenga 700 yabwiye Coach Mag ko mu bakinnyi benshi yahuye nabo uwamubijije icyuya ari Ashley Cole wakiniye Arsenal na Chelsea mu Bwongereza.

Yagize ati “Namaze imyaka myinshi mpangana na Ashley Cole.Ntiyaguhaga n’isegonda na rimwe ryo guhumeka.Yari umukinnyi ugoranye cyane iyo yabaga ari mu bihe byiza,yihuta ndetse atera imiserebeko iteye ubwoba.Iyo mwahuraga wamenyaga ko atari bukorohere.”

Ubwo uyu myugariro we yabazwaga umukinnyi mwiza hagati ya Ronaldo na Lionel Messi we yahise avuga atazuyaje ko yemera Lionel Messi.

Yagize ati “Ni Messi.Benshi bavuga Cristiano Ronaldo kubera ko twahuye kenshi ariko njye reka mvuge Messi.mu gihe cye niwe mukinnyi mwiza kuri njye gusa ntabwo yigeze antsinda igitego.”

Kuwa 14 Ukwakira 2019,Rutahizamu Cristiano Ronaldo yujuje ibitego 700 mu mukino ikipe y’igihugu cye cya Portugal yatsinzwemo na Ukraine ibitego 2-1 mu gushaka itike y’Igikombe cy’u Burayi cya 2020.

Cristiano Ronaldo yateye ikirenge mu cy’ibindi bihanganye byabashije kugeza ibitego 700 mu mupira w’amaguru gusa aracyafite byinshi byo gukora kugira ngo azakureho agahigo k’Umunya-Repubulika ya Tchèque, Josef Bican watsinze ibitego 805.

Umunya-Brésil, Romario watsinze ibitego 772 mu gihe mugenzi we Pelé atsinda ibitego 767.

Umunyabigwi wo muri Hongrie, Ferenc Puskás yatsinze ibitego 746 agikina naho Umudage Gerd Müller atsinda 735.

Cristiano Ronaldo afite uduhigo twihariye, turimo kuba ari we mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi muri UEFA Champions League no muri Real Madrid, gukina imikino myinshi mu marushanwa y’u Burayi no gukinira igihugu cye imikino myinshi.

Akomeje guhangana na Lionel Messi, na we ugaragaza ko ari umwe mu bakinnyi beza u Burayi bufite kugeza ubu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa