skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yakoze amateka atarakorwa n’undi mukinnyi wese I Burayi

Yanditswe: Wednesday 09, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo wo mu gihugu cya Portugal,yaraye akoze agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ku mugabane w’I burayi utsindiye ikipe y’igihugu ibitego birenga 100 ndetse ubu ahanze amaso gukuraho agahigo ka Ali Daei ukomoka muri Iran ufite agahigo ko gutsindira igihugu cye ibitego byinshi aho yatsinze 109.

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi wa Kabiri ku isi utsindiye igihugu cye ibitego birenga 100 ndetse ku mugabane w’I Burayi niwe wa mbere wabashije kubigeraho.

Ibi Cristiano Ronaldo yabigezeho ubwo yafashaga Portugal gutsinda Sweden ibitego 2-0 byose byatsinzwe nawe mu irushanwa rya UEFA Nations League.

Nimugoroba, Cristiano Ronaldo yaraye yujuje igitego cya 57 atsinze kuri coup franc cyabaye icya 10 muri Portugal.

Portugal ikomeje kwerekana ko iri mu nzira nziza yo kwisubiza igikombe cya UEFA Nations League nkuko yabigenje umwaka ushize ubwo yatsindaga ku mukino wa nyuma Ubuholandi igitego 1-0 cya Goncalo Guedes.

Muri ½ cy’irushanwa ry’umwaka ushize,Cristiano Ronaldo yatsindiye Portugal ibitego 3 wenyine ubwo batsindaga Ubusuwisi ibitego 3-1.

Cristiano Ronaldo yatsindiye Portugal igitego cya mbere ubwo yari afite imyaka 19 muri Euro 2004.

Ronaldo yakoze uduhigo twinshi muri Portugal kuko yakuye ku mwanya wa mbere Eusebio na Pauleta ku gutsindira ibitego byinshi Portugal ndetse abakuba kabiri.

Nubwo muri 2004 batsinzwe n’Ubugereki ku mukino wa nyuma wa Euro 2004,Cristiano Ronaldo yanze kuva muri Portugal nta gikombe ayihaye,ayifasha kwegukana Euro 2016 na UEFA Nations League muri 2019.

Ku giti cye,Ronaldo yatsinze ibitego bisaga 700 mu gihe amaze mu mupira w’amaguru no mu makipe yose yakiniye arimo Sporting CP, Manchester United, Real Madrid na Juventus. Ku giti cye amaze gutwara Ballon d’Or 5.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa