skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yakoze benshi ku mutima kubera ibyo yakoreye umwana we

Yanditswe: Tuesday 11, Feb 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yashyize hanze amashusho ari gukina n’umwana we w’umukobwa Alana Martina ubwo yarimo gukora siporo muri Gym bituma benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Nubwo ahora mu myitozo,Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus yagaragaye ari gukorana imyitozo n’uyu mukobwa we w’imyaka 2 bituma benshi bamushimira ko ari umubyeyi mwiza wita ku bana be.

Iyi video imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 22 nyuma yo kuyishyira kuri Instagram mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere aho benshi bamushimiye kubera iki gikorwa cya kibyeyi yakoraga.

Kuri iyi video,Ronaldo yanditse ati “Nta rwitwazo.”

Muri aya mashusho Ronaldo,hagaragayemo abandi bana be aho undi mukobwa we witwa Eva yarimo atembera mu cyumba mu gihe umuhungu we Matteo yarebaga uko gahunda ziri kugenda.

Abafana benshi bashimiye Ronaldo aho umwe yagize ati “Urukundo ruhebuje rw’umukobwa na se.”

Undi ati “Umukobwa muto wa papa.”

Undi ati “Ibitego by’umuryango.” Mu gihe undi yagize ati “Niyo mpamvu uri uwa mbere ku isi.”

Si ubwa mbere Ronaldo garagaye yajyanye n’abana be muri Gym kuko mu mwaka wa 2015 yagaragaye ari gukorana n’umuhungu we mukuru Cristiano Jr.


Ronaldo yishimiwe na benshi kubera umwanya yahaye umukobwa we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa