skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yanenzwe na benshi kubera ukuntu yatengushye bagenzi be

Yanditswe: Saturday 11, Jan 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yatengushye bagenzi be bakinana ubwo yangaga kwitabira umuhango wo gusangirira hamwe ubuyobozi bw’ikipe ya Juventus bwari bwateguriye abakinnyi.

Sponsored Ad

Mbere yo guhangana n’ikipe ya AS Roma muri Serie A,ikipe ya Juventus yateguye umusangiro w’abakinnyi ariko kabuhariwe Cristiano Ronaldo ntiyawugaragayemo.

Ronaldo watangiye 2020 ari mu bicu nyuma yo gutsinda Cagliari ibitego 3 wenyine,yatumye benshi bacika ururondogoro ubwo bagenzi be bifotozaga nyuma yo gusangira, iki cyamamare nticyabonekamo.

Nkuko The Sun ibitangaza,Juventus yateguye uku gusangira kugira ngo abakinnyi bahure baganire mbere yo guhura na AS Roma itoroshye.

Mu minsi ishize, Cristiano Ronaldo yashyize hanze ifoto igaragaza umubiri we yakoze cyane binyuze mu myitozo y’umubiri itandukanye.

Ronaldo amaze gutsinda ibitego 13 mu mikino 15 ya Serie A amaze gukina gusa ari ku mwanya wa 2 inyuma ya Ciro Immobile umaze gutsinda 19.

Abakinnyi barimo Miralem Pjanic, Leonardo Bonucci, Sami Khedira na Blaise Matuidi bashyize hanze iyi foto bamaze gusangira na bagenzi babo Cristiano Ronaldo atarimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa