skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yarakajwe cyane n’ubugome yakorewe na Aaron Ramsey waje kumusaba imbabazi

Yanditswe: Thursday 07, Nov 2019

Sponsored Ad

Nubwo Juventus yamaze kugera muri 1/16,Cristiano Ronaldo yazabiranyijwe n’uburakari nyuma y’aho Aaron Ramsey yamwibaga igitego yari agiye gutsinda kuri coup Franc yateye bakina na Locomotiv Moscow, akawukoraho ugiye kurenga umurongo bigatuma acyandikwaho.

Sponsored Ad

Ku munota wa 4 nibwo wa 4 w’umukino,nibwo Cristiano Ronaldo yateye coup Franc,umunyezamu wa Locomotiv Moscow, Guilherme, arawufata uramucika,ugiye kurenga umurongo habura gato,Aaron Ramsey ahita wukoraho kugira ngo yandikweho igitego ibintu byababaje Cristiano Ronaldo cyane.

Ramsey yiyibagije ko Cristiano Ronaldo akunda ibitego cyane,amwambura igitego yari yiboneye birangira uyu rutahizamu uri mu ba mbere ku isi ashwanye n’umutoza Maurizio Sarri ubwo yamusimbuzaga.

Nyuma y’umukino Ramsey yabwiye abanyamakuru ati “Natekereje ko umunyezamu anyegereye cyane ndetse ashobora kuwukuramo.Natekereje guhita ngusongamo kugira ngo urenge umurongo.Nsabye imbabazi Cristiano Ronaldo.”

Cristiano Ronaldo yarakajwe no kuba atatsinze muri uyu mukino bituma ku munota wa 84 abwira nabi umutoza we Maurizio Sarri wamusimbuje Paulo Dybala.

Umutoza Maurizio Sarri yabwiye abanyamakuru ko Ronaldo atababajwe nuko yasimbujwe ahubwo ngo yari afite agahinda kenshi kuko yitwaye nabi muri uyu mukino.



Ramsey yibye Ronaldo igitego yari yitsindiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa