Kigali

Cristiano Ronaldo yatangaje akaga yahuye nako nyuma yo kwegukana Euro 2016

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 December 2019 Yasuwe: 2969

Rutahizamu wa Juventus n’igihugu cya Portugal,Cristiano Ronaldo yatangaje ko nyuma yo kwegukana igikombe cya Euro 2016 batsinze Ubufaransa igitego 1-0 cya Eder,yanyoye akarahuri kamwe ka Champagne ahita asinda bitewe nuko amazi yari yamushize mu mubiri kubera amarira y’ibyishimo yarize iryo joro.



Ronaldo wakoze ibyananiye ibyamamare bikomoka muri Portugal byose ubwo yatwaraga Euro 2016,yabwiye ikinyamakuru DAZN ko ibyishimo byo kwegukana iki gikombe byatumye arira amarira menshi cyane bituma atabasha kunywa Champagne nk’ibisanzwe kuko yasomye akarahuri ka mbere ahita asinda.

Yagize ati “N’igikombe cy’ingenzi mu buzima bwanjye bw’umupira w’amaguru.Narasetse,ndarira,nananywa inzoga.Muri uwo mukino,nararize cyane kugeza ubwo amazi ankamyemo.Nyuma y’umukino turi kwishimira igikombe,nanyoye akarahuri kamwe ka Champagne gahita kangera mu mutwe.Sinywa inzoga ariko uwo munsi wari wihariye.”

Uyu mukino w’amateka kuri Cristiano Ronaldo na bagenzi be bo muri Portugal wabereye kuri stade St Dennis kuwa 10 Nyakanga 2016.



Cristiano Ronaldo ntiyarangije uyu mukino kuko ku munota wa 25 yavuye mu kibuga kubera imvune yagize nyuma yo kugongana na Dimitri Payet asimburwa na Ricardo Quaresma.

Eder niwe watsindiye Portugal igitego batsinze Ubufaransa ku munota wa 109 w’umukino wakinwe iminota 120 yose.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cesc Fabregas yatangaje ikintu kibi yakoreye umutoza Wenger yicuza...

Umukinnyi Cesc Fabregas ukinira ikipe ya AS Monaco ariko wanyuze mu makipe...
28 March 2020 Yasuwe: 3155 0

Umukinnyi Niyigaba Ibrahim wakiniye Police FC yitabye Imana azize...

Umukinnyi Niyigaba Ibrahim bitaga Lukaku wakinaga asatira mu makipe nka...
28 March 2020 Yasuwe: 3149 0

Samuel Eto’o yatangaje amagambo yabwiwe na Mourinho bakimara gutwara...

Uwahoze ari umukinnyi ukomeye mu makipe nka FC Barceloana,Inter Milan na...
27 March 2020 Yasuwe: 3947 0

Umugabo n’umugore bakoze ubukwe bw’iminota 30 bwarangiye ntawe ukoze ku wundi...

Umugeni witwa Irra Chorina Octora w’imyaka 29 n’umugabo we witwaYavuz Ozdemir...
26 March 2020 Yasuwe: 5393 0

EAC yiyemeje gushyiraho uburyo bworohereza ubucuruzi bwambukiranya...

Abaminisitiri b’ubuzima mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba...
26 March 2020 Yasuwe: 1379 0

LeBron James wubatse izina muri NBA yavuze abakinnyi 3 akunda mu mupira...

Umunyamerika w’icyamamare mu mukino wa Basketball ndetse ufite imigabane mu...
26 March 2020 Yasuwe: 3741 0