skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatangaje ikintu kibi umuhungu we yatumye akora

Yanditswe: Tuesday 28, Jan 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Juventus, Cristiano Ronaldo,yatangaje ko kwitwararika mu mirire no gukora imyitozo myinshi aribyo bimufasha gukomeza gutsinda ibitego nubwo ari kugenda akura gusa avuga ko umuhungu we atuma ajya Pizza kandi atayikunda.

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo w’imyaka 34 utarasiba gutsinda igitego mu mikino yose yakinnye muri 2020 yavuze ko yita cyane ku mirire ye ndetse no gukora siporo ariyo mpamvu adahagarika gutsinda gusa avuga ko nk’umukinnyi atagombye kurya Pizza ariko rimwe na rimwe ayisangira n’umuhungu we,Cristiano Jr.

Yagize ati “Ibanga rya mbere n’ukwita ku mubiri wawe,kwitoza,kuruhuka no kurya neza.Nubwo rimwe nsangira Pizza n’umuhungu wanjye ariko ntabwo ari byiza.

Nkunda kurya cyane ibirinda umubiri,imbuto,imboga kandi nkirinda ibirimo isukari.Kurira ku masaha.iyo witoza buri gihe uba ugomba kugaburira umubiri wawe kugira ngo witware neza.”

Ronaldo yahishuye ko akiri muri United yakajije imyitozo kubera ko yari ananutse bituma mu gihe gito abyibuha ndetse agira imbaraga.

Ibitekerezo

  • Nibyiza pe sport niyambere

    Nibyiza pe sport niyambere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa