skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatangaje umwuga yifuza guhita yerekezamo nyuma yo gusoza umupira w’amaguru

Yanditswe: Sunday 29, Dec 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus yatangaje ko nyuma yo gusoza umupira w’amaguru yakoreyemo ibitendo bidasanzwe,yifuza guhita yerekeza mu bijyanye no gukina amafilimi nkuko bamwe mu bakinnyi bagenzi be babigenje.

Sponsored Ad

Nubwo Ronaldo atatangaje igihe yifuza kuzasoreza umupira w’amaguru,yavuze ko ashaka kuzahita yerekeza mu mwuga wo gukina amafilimi akagera ikirenge mu cya mugenzi we Eric Cantona nawe wakinnye muri Manchester United.

Ubwo Ronaldo yatangaga ikiganiro mu nama ya siporo I Dubai yagize ati “Ninsoza umupira ndashaka kuzakomeza amasomo yanjye.Nkunda gutekereza ku masomo kuko ayo nize ntabwo yabasha kunsubiza ibibazo mfite mu mutwe wanjye.Ikindi kintu ntekerezaho n’ukujya gukina amafilimi.”

Ronaldo yavuze ko kuva yatangira gukina umupira atigeze agira ibihe bibi kuko ahora yiteguye guhangana anaboneraho kwemeza ko ataratangira guteganya gusezera.

Yagize ati “Buri gihe nkina mfite intego yo gutsinda.Igihe umubiri wanjye uzaba utakibasha gutanga ibyo nifuza mu kibuga,kiza ari igihe cyiza cyo guhagarika.Kera imyaka yo gusezera yari 30,32 ariko hari abakinnyi bafite 40 bagikina.

Ntabwo ari ubwa mbere Ronaldo azaba agaragaye imbere ya camera kuko akunze kwamamaza akina imikino ireshya abakiliya mu bicuruzwa bye n’ibya kompanyi bakorana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa