skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatangiye kwicuza ku mwanzuro ukomeye aherutse gufata

Yanditswe: Tuesday 10, Dec 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo utari mu bihe byiza muri Juventus,biravugwa ko ari kwicuza ku cyemezo gikomeye yafashe cyo kuyerekezamo avuye muri Real Madrid muri 2018 aho byatumye abura amahirwe yo kwegukana indi Ballon d’Or.

Sponsored Ad

Ibinyamakuru biratangaza ko Cristiano Ronaldo yicuza umwanzuro yafashe wo kuva muri Real Madrid yatwariyemo Ballon d’Or 4 akerekeza muri Juventus atarabasha kugiriramo ibihe byiza.

Ikinyamakuru ABC cyavuze ko Cristiano Ronaldo yabwiye inshuti ze ko iyo aza kuguma muri Real Madrid aba yaratwaye Ballon d’Or ya 6 muri 2 ziherutse guhabwa Luka Modric na Lionel Messi.

Ronaldo w’imyaka 34 wamaze imyaka 9 akinira Real Madrid,yerekeje muri Juventus muri 2018 aguzwe miliyoni zisaga 100 z’amapawundi gusa mu mwaka wa mbere muri Juventus ntiyabashije kwegukana UEFA Champions League nkuko yabyifuzaga.

Mu mikino 61 amaze gukinira Juventus,yayitsindiye ibitego 37 gusa,abasha kuyihesha igikobe cya Serie A na Super Cup.

Kuba mukeba we Lionel Messi yaratwaye Ballon d’Or ya 6,byatumye Cristiano Ronaldo atangira kwicuza impamvu yavuze muri Espagne nkuko bimwe mu bitangazamakuru bibitangaza.

Ronaldo ukunda gutsinda, ngo ntiyiyumvisha ukuntu mu myaka 2 ishize ataratwara igihembo mpuzamahanga na kimwe ariyo mpamvu afite agahinda kenshi.



Biravugwa ko Ronaldo yatangiye kwicuza impamvu yavuye muri Real Madrid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa