skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yavuze ikintu gikomeye arusha Messi ndetse anahishura uko abona imikinire ye

Yanditswe: Tuesday 13, Aug 2019

Sponsored Ad

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus mu Butaliyani yatangaje ko ikintu gikomeye arusha mugenzi we Lionel Messi bamaze imyaka irenga 10 bahangana ari uko we yatwaye ibikombe bya UEFA Champions League mu makipe 2 atandukanye mu gihe uyu munya Argentina yiziritse kuri FC Barcelona.

Sponsored Ad

Ibi Cristiano Ronaldo yabitangarije mu ri filimi mbarankuru y’uruhererekane yakorewe n’ikinyamakuru DAZN iratangira kwerekanwa kuri uyu wa kabiri.

Yagize ati “Itandukaniro rye nanjye nuko natwaye UEFA Champions League mu makipe atandukanye.Nabaye rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Champions League inshuro 6 zikurikiranya.”

Abajijwe ku buhanga bwa Messi bahora bahanganye mu bikombe bya Ballon d’Or,Ronaldo yagize ati “ni umukinnyi w’igitangaza utazajya yibukirwa ku bihembo bikomeye yatwaye gusa ahubwo no kuba yarakomeje kuba ku rwego rwo hejuru buri mwaka nkanjye.”

Rutahizamu Ronaldo yavuze no ku wahoze ari umutoza we Zidane ati “Zidane yatumye numva ndi umuntu udasanzwe.Naramukundaga bisanzwe ariko amaze kumbera umutoza ndetse mumenye neza naruhijeho kuba umufana we.”

Ronaldo yavuze ko ari ikintu gikomeye cyane gukomeza gukina ku rwego rwo hejuru buri mwaka aho yemeje ko bimutwara imbaraga no gukora cyane.



Ronaldo washimye cyane Zidane yavuze ko guhora ukina ku rwego rwo hejuru bigore cyane

Ibitekerezo

  • Ronaldo na Messi barakize cyane.Bombi ku kwezi barenza 2 billions/milliards buri umwe,bisobanura ku umushahara umwe gusa wahemba aba presidents b’isi yose buri kwezi.Batunze ibintu byinshi,harimo imodoka nyinshi cyane zihenze,amazu menshi n’indege.Gusa tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

    ariko uyu witwa mazina yataye umutwe pè. ibintu ahora aposting ngo ubutunzi ni ubw isi ,uwabuguha wabwanga,warasaze kdi niba ushaka kubwiriza a-ha ni ku rubuga si muri church.sa mufarisayo we.

    ariko uyu witwa mazina yataye umutwe pè. ibintu ahora aposting ngo ubutunzi ni ubw isi ,uwabuguha wabwanga,warasaze kdi niba ushaka kubwiriza a-ha ni ku rubuga si muri church.sa mufarisayo we.

    mazina weeee ujye umenya ahantu uri kbx

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa