skol
fortebet

Dagnogo yongeye gutaha imitima y’abakunzi ba Rayon Sports mu gihe APR FC yahaye isomo rya ruhago Marines FC

Yanditswe: Sunday 09, Feb 2020

Sponsored Ad

Amakipe akomeye yahiriwe n’umunsi wa 19 wa shampiyona kuko yaba Rayon Sports,APR FC na Mukura VS zabonye amanota 3 kuri iki cyumweru.

Sponsored Ad

Igitego cya rutahizamu Drissa Dagnogo cyafashije Rayon Sports gukura amanota atatu kuri Bugesera FC yari yakaniye kuyihaniza ibifashijwe n’abakinnyi benshi ndetse n’umutoza bayinyuzemo.

Nkuko byari byitezwe na benshi,APR FC itaratsindwa ntiyakomwe mu nkokora na Marines FC itajya iyigora kuko yayinyagiye ibitego 3-0 mu gihe Mukura VS yakiriye Gicumbi FC I Huye iyinyabika ibitego 3-0.

Muri uyu mukino Rayon Sports yari yakoze ku bakinnyi bose yaguze barimo Ally Niyonzima, Drissa Dagnogo babashije kwinjira mu kibuga basimbuye mu gihe Kayumba Soter yari muri 18 ariko ntiyahabwa umwanya.

Rayon Sports yagerageje kuyobora umukino mu gice cya mbere ariko ba rutahizamu bayo ntibabasha kubona igitego nubwo babonye amahirwe atandukanye.Bugesera FC yageragezaga kwiba umugono Rayon Sports igendeye kuri ba rutahizamu bayo bakomeye nka Tchabalala na Sina Jerome banakinnye muri iyi kipe y’ubururu n’umweru.

Ku munota wa 45 Nshimiyimana Amran yasimbuwe na Drissa Dagnogo wahise akora ibitangaza nyuma y’umunota umwe atsindira Rayon Sports igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino nku mupira yahawe na Iradukunda Eric.

Rayon Sports yahise ibona andi mahirwe yo guhita itsinda igitego cya kabiri ku munota wa 50 ariko Sugira Ernest ateye umutwe ujya hanze.

Amakipe yombi yahise atangira gucungana no kugerageza kwibana umugono ariko nta n’imwe yabashije kwinjiza igitego mu minota yakurikiyeho.

Mu wundi mukino wabereye kuri stade ya Kigali,APR FC yanyagiye Marines FC ibitego 3-0 ibifashijwemo na Imanishimwe Emmanuel ku munota wa 36 ku mupira mwiza yahawe na Manishimwe Djabel. Byiringiro Lague yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 45 ku mupira yahawe na Mutsinzi Ange Jimmy hanyuma Niyonzima Olivier Sefu atsinda agashinguracumu ku munota wa 86 ku mupira yahawe na Ishimwe Kevin.

Undi mukino wabaye uyu munsi,Mukura VS yatsinze Gicumbi FC 3-0 ibifashijwemo na Muniru Abdul watsinze bibiri ku munota wa 33 n’uwa 70 na Ntwari EVode kuwa 67.

Rayon Sports yasubiye ku mwanya wa kabiri n’amanota 41, irushwa amanota ane na APR FC ya mbere, hanyuma Police FC iri ku mwanya wa 3 na 40.Bugesera FC yagumye ku mwanya wa gatandatu n’amanota 24.

Dagnogo yongeye gutaha imitima y’abakunzi ba Rayon Sports mu gihe APR FC yahaye isomo rya ruhago Marines FC

Amakipe akomeye yahiriwe n’umunsi wa 19 wa shampiyona kuko yaba Rayon Sports,APR FC na Mukura VS zabonye amanota 3 kuri iki cyumweru.

Igitego cya rutahizamu Drissa Dagnogo cyafashije Rayon Sports gukura amanota atatu kuri Bugesera FC yari yakaniye kuyihaniza ibifashijwe n’abakinnyi benshi ndetse n’umutoza bayinyuzemo
Nkuko byari byitezwe na benshi,APR FC itaratsindwa ntiyakomwe mu nkokora na Marines FC itajya iyigora kuko yayinyagiye ibitego 3-0 mu gihe Mukura VS yakiriye Gicumbi FC I Huye iyinyabika ibitego 3-0.
Muri uyu mukino Rayon yari yakoze ku bakinnyi bose yaguze barimo Ally Niyonzima, Drissa Dagnogo babashije kwinjira mu kibuga basimbuye mu gihe Kayumba Soter yari muri 18 ariko ntiyahabwa umwanya.
Rayon Sports yagerageje kuyobora umukino mu gice cya mbere ariko ba rutahizamu bayo ntibabasha kubona igitego nubwo babonye amahirwe atandukanye.Bugesera FC yageragezaga kwiba umugono Rayon Sports igendeye kuri ba rutahizamu bayo bakomeye nka Tchabalala na Sina Jerome banakinnye muri iyi kipe y’ubururu n’umweru.
Ku munota wa 45 Nshimiyimana Amran yasimbuwe na Drissa Dagnogo wahise akora ibitangaza nyuma y’umunota umwe atsindira Rayon Sports igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino nku mupira yahawe na Rutanga Eric.
Rayon Sports yahise ibona andi mahirwe yo guhita itsinda igitego cya kabiri ku munota wa 50 ariko Sugira Ernest ateye umutwe ujya hanze.
Amakipe yombi yahise atangira gucungana no kugerageza kwibana umugono ariko nta n’imwe yabashije kwinjiza igitego mu minota yakurikiyeho.
Mu wundi mukino wabereye kuri stade ya Kigali,APR FC yanyagiye Marines FC ibitego 3-0 ibifashijwemo na Imanishimwe Emmanuel ku munota wa 36 ku mupira mwiza yahawe na Manishimwe Djabel. Byiringiro Lague yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 45 ku mupira yahawe na Mutsinzi Ange Jimmy hanyuma Niyonzima Olivier Sefu atsinda agashinguracumu ku munota wa 86 ku mupira yahawe na Ishimwe Kevin.
Mukura VS yatsinze Gicumbi FC 3-0 ibifashijwemo na Muniru Abdul watsinze bibiri ku munota wa 33 n’uwa 70 na Ntwari EVode kuwa 67.

Rayon Sports yasubiye ku mwanya wa kabiri n’amanota 41, irushwa amanota ane na APR FC ya mbere, hanyuma Police FC iri ku mwanya wa 3 na 40.Bugesera FC yagumye ku mwanya wa gatandatu n’amanota 24.

Undi mukino wabaye uyu munsi,

Ibitekerezo

  • Congs to Rayon.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa