skol
fortebet

Danny Rose wa Tottenham arambiwe kubazwa n’abapolisi niba imodoka ye atari inyibano

Yanditswe: Tuesday 04, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Danny Rose, myugariro w’ikipe ya Tottenham Hotspur yo muri Premier League avuga ko arambiwe n’ivanguramoko nyuma yo guhagarikwa kenshi n’abapolisi bamubaza niba imodoka ye atari inyibano.

Sponsored Ad

Uyu mwongereza w’imyaka 30 unakinira ikipe y’igihugu avuga ko ibi byakomeje kumubaho kuva mu myaka 15 ishize.

Danny yabwiye igitangazamakuru Second Captains ati: "Ubuheruka, mu cyumweru gishize, ubwo nari mvuye kwa mama wanjye, navuye mu modoka yanjye muri ’parking’ nayizimije.

"Polisi yahise iza, bazana imodoka eshatu barambaza. Bavuga ko bafite amakuru ko iyo modoka yariho igenda nabi.

"Nabaye nk’ubabaza nti: ’kuki se ari imodoka yanjye?’ Nabahaye ibyangombwa, bampima ko ntasinze. Buri gihe barambaza ngo: ’Iyi modoka ntiyibwe? Wayivanye he? Wakwerekana ko ari iyo waguze.’".

Danny avuga ko ibintu nk’ibi bituma ashidikanya ko hari impinduka zizabaho.

Ati: "Naretse ibyo kwizera ko hari ikizahinduka kuko hari abantu bagifite ivanguramoko".

Umwaka ushize, Danny Rose yavuze ko bimutindiye kuva mu mupira w’amaguru kuko yawuhuriyemo n’ivanguramoko rikabije.

Ibi Danny Rose abitangaje nyuma y’imyigaragambyo yakwiriye hirya no hino ku isi yo kwamagana irondaruhu n’urugomo rw’abapolisi nyuma y’urupfu rwa George Floyd.

Mu muhango wo gushyingura George Floyd - Umunyamerika ukomoka muri Afurika wapfiriye mu maboko ya polisi bigateza uburakari ku isi - humvikanye abasaba ko habaho ubutabera kubera ivanguramoko.

Abafashe ijambo mu rusengero rwo mu mujyi wa Houston muri leta ya Texas, bagiye bagaruka ku buzima bw’uyu mugabo bavuga ko yakoze "icyaha cyo kuvuka ari umwirabura".

Bwana Floyd yapfiriye mu mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnesota mu kwezi kwa gatanu, ubwo umupolisi w’umuzungu yamushingaga ivi ku ijosi mu gihe kigera hafi ku minota icyenda, cyafashwe mu mashusho kuri telefone zigendanwa.

Abapolisi bane bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwe birukanwe ku kazi ndetse baregwa ubwicanyi.

Umwe muri bishywa ba Bwana Floyd, witwa Brooke Williams, yasabye ko habaho impinduka mu mategeko yavuze ko yashyiriweho kubangamira abirabura.

Yagize ati: "Amategeko yamaze gushyirirwaho ko Abanyamerika bakomoka muri Afurika batagira icyo bageraho. Kandi aya mategeko agomba guhindurwa. Nyabuneka, nta bindi byaha by’urwango [ducyeneye]!"

"Hari umuntu wavuze ngo ’Kugira Amerika igihanganye nanone’, ariko se ni ryari Amerika yigeze iba igihangange?"

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa