skol
fortebet

David Moyes yibasiye Jose Mourinho nyuma yo kumwishyura ibitego 3 mu minota ya nyuma

Yanditswe: Monday 19, Oct 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Westham,David Moyes,waraye wishyuye Tottenham ibitego 3 mu buryo butangaje yavuze ko yanze kwigana Jose Mourinho ngo yishimire igitego akuba amavi hasi.
Uyu mutoza waruhije Jose Mourinho ubuhanga bwo gusimbuza,yishyuye ibitego 3-0 yari yatsinzwe guhera ku munota wa 81 ariko nyuma y’umukino yiyenza kuri Jose Mourinho avuga ko yanze kwishimira igitego cya 3 nkawe akuba amavi hasi.
Yagize ati “Twakinnye neza uretse mu minota 10-15 ya mbere.Umwanzuro mubi wari kuba kutagira icyo (...)

Sponsored Ad

Umutoza wa Westham,David Moyes,waraye wishyuye Tottenham ibitego 3 mu buryo butangaje yavuze ko yanze kwigana Jose Mourinho ngo yishimire igitego akuba amavi hasi.

Uyu mutoza waruhije Jose Mourinho ubuhanga bwo gusimbuza,yishyuye ibitego 3-0 yari yatsinzwe guhera ku munota wa 81 ariko nyuma y’umukino yiyenza kuri Jose Mourinho avuga ko yanze kwishimira igitego cya 3 nkawe akuba amavi hasi.

Yagize ati “Twakinnye neza uretse mu minota 10-15 ya mbere.Umwanzuro mubi wari kuba kutagira icyo dukora.Ntabwo nari kwishimira igitego nkuba amavi hasi kuko hari uwigeze kubikora mbere.”

Tottenham yageze ku munota wa 16 ifite ibitego 3-0 ariko yaje kwirara mu minota ya nyuma,umutoza Mourinho akuramo abakinnyi bari hejuru nka Ndombele na Son yinjizamo Bale na Lucas batagize icyo bamumarira uretse kwishyurwa ibitego.

Ikipe ya Westham yatsinze irusha amakipe ya Wolves na Leicester ndetse yongeye kugaragaza urwego rwo hejuru yigaranzura Tottenham banganya 3-3 ariyo mpamvu ifite amanota 7 ku mwanya wa 08.


Moyes yavuze ko yanze kwishimira igitego akuba amavi nka Mourinho

Ibitekerezo

  • Mourinho yirangayeho bikomeye akuramo Ndombele wari wakaniye hagati mukibuga hagati imipira Westham itagera imbere uko yiboneye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa