skol
fortebet

Depite Charles Njagua Kanyi wamamaye nka Jaguar yatawe muri yombi kubera imvugo yuzuye urwango yavuze ku bacuruzi b’Abanyamahanga

Yanditswe: Wednesday 26, Jun 2019

Sponsored Ad

Umudepite witwa Charles Njagua Kanyi wamamaye cyane nka Jaguar mu muziki,yatawe muri yombi azira amagambo yuzuye urwango yavuze ku bacuruzi b’abanyamahanga baturuka hirya no hino bakorera mu gihugu cya Kenya.

Sponsored Ad

Uyu mudepite uhagarariye Starehe mu nteko, Charles Njagua Kanyi yafatiwe hanze y’inyubako ikoreramo inteko ishinga amategeko ahita ajyanwa ku biro bya polisi I Nairobi kujya guhatwa ibibazo.

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho ya Depite Charles Njagua Kanyi [Jaguar], avuga ko abacuruzi baturuka muri Uganda, Tanzania n’u Bushinwa bagomba kuva muri Kenya bagasubira iwabo, ubwo yari yasuye agace k’ubucuruzi ka Kamukunji ahari abanyakenya binubira bagenzi babo b’abanyamahanga.

Yagize ati “ Iyo urebye ku isoko ryacu, Abagande n’Abanyatanzaniya bihariye ubucuruzi bwacu, turarambiwe, nitubaha amasaha 24 ntibagende tuzabakubita kandi nta muntu n’umwe dutinya.”

Depite Charles Njagua Kanyi yavuze ko aba bacuruzi bagomba gusubira iwabo ku neza cyangwa ku nabi, amasoko agasigarana abenegihugu.

Depite Njagua yavuze ko Leta ya Kenya ayihaye amasaha 24 yo kuba yirukanye aba bacuruzi bitaba ibyo bakirara mu maduka yabo, bakayabakuramo bakaburiza indege ku ngufu.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Jaguar yavuze ko atarwanya ubucuruzi bukorwa n’abo mu bihugu by’abaturanyi ko ahubwo yumviswe nabi, kuko yashakaga kuvuga abica ubucuruzi.

Umuvugizi wa Leta ya Kenya, Cyrus Oguna yavuze ko ibyo uyu mudepite yatangaje ari ibitekerezo bye ku giti cye atari ahagarariye Leta.

Yagize ati “Turashaka kubamenyesha ko biriya atari ko Leta ya Kenya ibibona ndetse twitandukanyije cyane n’ubutumwa bwose bwavugiwe muri iriya video.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ububanyi n’amahanga ya Kenya, PS Macharia Kamau,yavuze ko abacuruzi b’abanyamahanga bemerewe gucuruza ku butaka bwa Kenya kandi ko umutekano wabo wizewe.

Abadepite bakorana na Jaguar bakoze imyigaragambyo kubera ko baje kumusura aho afungiwe polisi ikababuza kuhagera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa