Kigali

Desire Mbonambucya wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yanenze icyemezo cya FERWAFA na MINISPORTS

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 13 February 2020 Yasuwe: 7538

Umukinnyi Desire Mbonambucya wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, yanenze icyemezo cya FERWAFA na MINISPORTS cyo kwemera ko Mashami Vincent yungirizwa na Alain Kirasa usanzwe atoza Rayon Sports.



Mbonabucya yavuze ko biramutse bigenze gutya, baba bakoze ikosa rikomeye kuko umutoza ufite indi kipe atoza atagakwiye kujya mu ikipe y’igihugu bitewe n’uko nta gitutu yaba ariho.

Ibi uyu mukinnyi yabitangaje nyuma y’inkuru zakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zivuga ko umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasabye ko umutoza wa Rayon Sports, Alain Kirasa ari we ugomba kumwungiriza.

Desire Mbonabucya wakiniye Amavubi imikino y’igikombe cy’Afurika cya 2004, yahise agaragazza ko atishimiye iki cyemezo niba koko MINISPORTS na FERWAFA babyemeye.

Avuga (comment) kuri post yari imaze gushyirwa kuri facebook ivuga ko Alain Kirasa ari we waba ugiye kungiriza Mashami, yavuze ko niba byabayeho atumva ukuntu minisiteri na FERWAFA zabyemeye kuko igihe cyose umutoza azaza mu ikipe y’igihugu azi ko nibyanga azasubira mu ikipe ye nta gitutu azakoreraho.

Yagize ati“Mwambwira ukuntu Minisiteri cyangwa FERWAFA bemera ibintu nk’ibi? Umutoza aza gutoza ikipe y’igihugu atoza n’indi kipe mu cyiciro? Ubwo se ingufu azashyiraho wazipima ute kandi uziko nibyanga azisubirira mu ikipe ye? Niho mpera mvuga ko ari ugufata umuhezo.”

Yakomeje avuga ko izo ari sisiteme (system) zashaje aho ubundi nta mutoza uba utoza ikipe runaka(club) anatoza ikipe y’igihugu, akaba ari nayo mpamvu yemeza ko ari ugufatirayo umuhezo.

Yagize ati” icyo navuga ubu buryo bwataye igihe bwo gufata abatoza batoza andi makipe bakaza gufatira umuhezo mu Mavubi byakwanga bagasubira mu makipe ya bo, ni bimwe nakwita kutagira ubunyamwuga bihera muri Minisiteri, FERWAFA n’amakipe(clubs). Wambwira ikindi gihugu gikomeye bikorwa? Ko n’aho babigerageje byangiritse kandi bafite nibura abakinnyi barenga 60 babigize umwuga.”

Amavubi aritegura gukina imikino ibiri ya gishuti tariki ya 24 Gashyantare bakina na Cameroun ndetse na tariki ya 28 Gashyantare bakina Congo Brazaville bitegura imikino y’igikombe cy’Afurika cya CHAN 2020 kizabera muri Cameroun muri Mata 2020, biteganyijwe ko nta gihindutse Alain Kirasa ari we uzungiriza Mashami Vincent.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Youri Djorkaeff wahesheje Ubufaransa igikombe cy’isi 1998 agiye gusura u...

Uwahoze ari umukinnyi ukomeye mu ikipe y’Ubufaransa, Youri Djorkaeff,...
25 February 2020 Yasuwe: 1040 0

#TdRwanda:Restrepo yegukanye agace ka 3 kanyuze muri Nyungwe,Biniam ahita...

Umunya Colombia witwa Restrepo Jhonatan ukinira ikipe ya Androni...
25 February 2020 Yasuwe: 1808 0

Umugore wa Kobe Bryant yareze kompanyi y’indege yahitanye abarimo umugabo we...

Umupfakazi wa Kobe Bryant witwa Vanessa Bryant yatanze ikirego mu rukiko...
25 February 2020 Yasuwe: 1133 0

Umukinnyi wa Liverpool yicujije ubugome yakoreye Lionel Messi

Myugariro wa Liverpool, Andy Robertson,yatangaje ko yicuza cyane kubera...
25 February 2020 Yasuwe: 3400 0

Ikipe ifanwa n’abakobwa bakurura abagabo kurusha abandi mu Bwongereza...

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyitwa Free Super Tips ku makipe yose yo mu...
25 February 2020 Yasuwe: 3351 0

Robertinho yasembuye abafana ba Rayon Sports kubera ubutumwa yashyize kuri...

Umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho yasembuye...
25 February 2020 Yasuwe: 9351 3