skol
fortebet

Diamond na Eto’o fils bagiye gufungura ishuri ry’umupira w’amaguru

Yanditswe: Wednesday 15, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Nyuma yo kuririmba mu birori bya CAF byabereye muri Egypte, Diamond ngo ashobora no kuririmba mu irushanwa ry’umupira w’amaguru mu gikombe cy’Isi ’World Cup 2022’ muri Qatar.

Sponsored Ad

Hagati ya Eto’o fils na Nasibu Abdoul benshi bazi nka Diamond Platnumz ngo ibiganiro bisa n’ibirimo birarangira kugira ngo muri Tanzania hashingwe ishuri ry’umupira w’amaguru.

Amakuru dukesha Daily news akaba akomeza avuga ko uyu muririmbyi kandi akaba n’umutunzi ukomeye mu gihugu cya Tanzania avuga ko muri icyo gihugu hari abakinyi bafite impano yo gukina umupira ko igihe kigeze ko bayibyaza umusaruro.

Nk’uko bikomeza byandikwa, Diamond kandi yanatangaje ko ubu yamaze kubona ko no mu mupira w’amaguru harimo ifaranga, ngo ibyo bikaba aribyo byatumye yifuza gushoramo agafaranga.

Mu minsi iri imbere akaba avuga ko azaba afite ikipe y’umupira w’amaguru iri mu kiciro cya mbere muri uno mugabane wa Afurika, bikanavugwa ko uzitwa Wasafi Club.Ibyo akaba aherutse kubitangariza muri Wasafi FM aho yari agarutse avuye muri Egypte aho yaravuye kuririmba mu birori byo gutanga ibihembo bya CAF. Akaba yanavuze ko muri 2022 ashobora no kuririmba mu irushanwa ry’umupira w’amaguru ku isi World Cup.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa