skol
fortebet

Diamond Platnumz yakoze agashya yitabira SIMBA DAY ari muri kajugujugu [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 22, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomeye cyane muri afurika,Diamond Platnumz yaciye ibintu muri Tanzania ubwo yitabiraga umunsi mukuru wa Simba SC “Simba Day” muri kajugujugu yaguye mu kibuga cya Benjamin Mkapa rwagati.

Sponsored Ad

Naseeb Abdul uzwi nka Diamond n’umwe mu bashyitsi bari bitezwe kuri uyu munsi Simba SC yateguye mu rwego rwo gusabana n’abafana bayo yise “Simba Day”.

Diamond Platnumz yinjiye muri stade muri kajugujugu yazanyemo n’umufana ukomeye wa Simba witwa Hadji Manara ukundwa cyane n’abanya Tanzania kubera ibikabyo agira byo kuryoshya umupira.

Kuri uyu munsi wa Simba Day,iyi kipe yakinnye umukino wa gicuti na Vitalo FC yo mu Burundi,wabereye kuri Benjamin Mkapa Stadium,iyitsinda ibitego 6-0.

Diamond Platnumz asanzwe ari umufana w’imena wa Simba SC ndetse ubwe yiyita Simba.Aheruka guhimbira indirimbo ikipe ya Simba SC ikomeje gutegeka umupira wa Tanzania cyane ko imaze imyaka 2 itwara igikombe.

Simba SC ikomeje gutegura imikino ya CAF Champions League kuko yaguze kizigenza Bernard Morrison wakinaga mu ikipe ya Yanga Africans.

Umuyobozi wa Simba SC akaba n’umuterankunga wayo mukuru Mohamed Dewji yabwiye abafana ku munsi w’ejo ko bashaka kwitwara neza muri Afurika kurenza muri Tanzania.

Ati “Ntabwo nyuzwe no kwitwara neza mu gihugu gusa.Inzozi zanjye n’ukwitwara neza ku mugabane wa Afurika.Intego yacu nyamukuru n’uguhatana muri CAF Champions League tukagera mu matsinda.”

Yanasezeranyije ko mu minsi mike baratangiza ishuri ryigisha umupira bakazenguruka Tanzania bashaka abana bafite impano yo gukina ruhago.







Ibitekerezo

  • Uyu mugabo Diamond ararenze tu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa