skol
fortebet

Didier Drogba yatangaje ibanga rikomeye ryabafashije kwegukana UEFA Champions League 2012 n’ikiganiro atazibagirwa yagiranye na Juan Mata ku mukino wa nyuma

Yanditswe: Wednesday 20, May 2020

Sponsored Ad

Umunyabigwi w’ikipe ya Chelsea akaba n’umwe mu bayitsindiye ibitego byinshi mu mateka yayo,Didier Drogba,yatangaje ko ibanga ryabafashije kwegukana UEFA Champions League 2012 batsindiye Bayern Munich ku kibuga cyayo ari inama abakinnyi bose bakoze nyuma yo kwirukanwa k’umutoza Andre Villas Boas muri Gashyantare 2012.

Sponsored Ad

Didier Drogba uri mu batsindiye Chelsea FC ibitego byinshi inyuma ya Frank Lampard,yatangaje ko nyuma yo kwirukanwa k’umutoza w’umunya Portugal,Andre Villas Boas agasimburwa n’umwungiriza we Roberto Di Matteo,abakinnyi bose b’ikipe bicaye bakora inama yo biyemeza gutwara UEFA Champions League bari bamaze iminsi birukaho.

Didier yagize ati “Umutoza yirukanwe n’ikipe twe nk’abakinnyi dukora inama twemera ko twabigizemo uruhare.Kapiteni John Terry yaravuze,Frank Lampard,Petr Cech n’abandi bakinnyi bayoboye abandi bari mu itsinda.Twafashe umwanzuro wo gutanga ibyo dufite byose muri iryo rushanwa [UEFA Champions League],nubwo twari twatsinzwe na Napoli 3-1 mu mukino ubanza wa 1/16.

Icyo gikombe twari tumaze imyaka 8 tucyirukaho ariko ibihe byiza twakigizemo n’ugutsindirwa ku mukino wa nyuma.Buri wese yasabwe gushyira ku ruhande ibirangaza tugahuza intego imwe.”

Kabuhariwe Didier Drogba yavuze ko nyuma y’iyi nama,yahise yegera Juan Mata wari mu bakinnyi bato mu ikipe amusaba ko yamufasha kwegukana icyo gikombe bifuzaga bose.

Yagize ati “Nyuma y’iyo nama negereye umukinnyi muto,Juan Mata,wari ufite imyaka 23 ndamubwira nti “Ndakwinginze mwarimu [Maestro]Mfasha nzatwara UEFA Champions League.Yarandebye arangije arambwira ati “muvandimwe uri umusazi?,uri Didier Drogba niwowe ahubwo ugiye kumfasha kugitwara.

Naramubwiye nti “maze imyaka 8 hano ariko byarananiye kugitwara.Nizeye ko ari wowe uzadufasha kugitwara.Nzaguha impano nitubasha kugitwara,hari mu mpera za Gashyantare.Nyuma y’amezi 3 twari mu mujyi wa Munich muri stade yabo yari itatse amabara y’umutuku.

Ikipe yakiriye umukino yabonye igitego habura iminota 8 ngo umukino urangire.Nacitse intege mu nzira ngiye kongera gutangiza umupira nyuma y’igitego.
Umukino muto Juan Mata yaranyegereye arambwira ati “Izere Didi,ufite kwizera”Mu marira ndeba igihe gisigaye,Nizere iki? Byarangiye.

Ku munota wa nyuma,twabonye koroneri ya nyuma,ndavuga koroneri yacu ya mbere muri 18 za Bayern Munich.Fora ninde wateye iyo koroneri ya nyuma…Juan Mata.Ibisigaye n’amateka.

Uyu mukino Didier Drogba yakoreyemo amateka,warangiye ari igitego 1-1 kuko ku munota wa nyuma iyi koroneri ya Juan Mata yayiteretse ku mutwe wa Didier Drogba yishyura igitego cyari cyatsinzwe na Thomas Muller ku munota wa 83.

Nyuma y’iminota 90 y’umukino,umusifuzi Pedro Proenca yongeyeho iminota 30 yahiriye cyane Chelsea kuko Bayern Munich yayibonyemo Penaliti ihushwa na Arjen Robben ayiteye Petr Cech ayikuramo.

Iminota 120 yarangiye ari igitego 1-1,amakipe yombi yitabaza penaliti zahiriye Chelsea kuko yinjije 4-3.Abayitsindiye penaliti David Luiz,Lampard,Ashley Cole na Drogba mu gihe Juan Mata yari yahushije iya mbere.

Ku ruhande rwa Bayern Munich,abatsinze penaliti ni Philip Lahm,Mario Gomez,Manuel Neuer mu gihe 2 za nyuma zahushijwe na Ivica Olic na Bastian Schweinsteiger.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa