skol
fortebet

Didier Munyaneza yegukanye Tour du Senegal yari imaze imyaka 10 yarananiye Abanyafurika

Yanditswe: Sunday 17, Nov 2019

Sponsored Ad

Munyaneza Didier w’imyaka 21, yagumanye umwambaro w’umuhondo ku gace ka nyuma k’irushanwa rya Tour du Senegal aho basiganwe 106Km bazenguruka mu mujyi wa Dakar.

Sponsored Ad

Munyaneza bakunda kwita Mbappé akinira ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu mu Rwanda, yafashe umwambaro w’umuhondo muri iri siganwa kuva kuwa Mbere w’ iki cyumweru.

Munyaneza Didier ‘Mbappé’, witwaye neza mu gace kabanzirije aka nyuma akakarangiza arusha amasegonda 15 Hermann Keller wari umukurikiye ku rutonde rusange, yabashije kugumana umwenda w’umuhondo yambaye kuva ku wa Mbere bituma yegukana iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 18.

Tour du Sénégal y’uyu mwaka yari ku rwego rwa 2.2, yitabiriwe n’amakipe 11.Hari hashize imyaka 10 yose nta munyafrika utsinda Tour du Senegal none Didier Munyaneza yahagatse ako gahigo kabi mu gihe ikipe ya Benedictions Excel Energy ibaye ikipe y’u Rwanda iri mu cyiciro cy’umugabane [Continental team] yegukanye iri rushanwa.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa