skol
fortebet

Douglas Costa yateje impaka ndende kubera umukinnyi yatangaje ko ari umuhanga cyane kurusha Cristiano Ronaldo muri Juventus

Yanditswe: Wednesday 22, Apr 2020

Sponsored Ad

Umunya Brazil,Douglas Costa ukina asatira mu ikipe ya Juventus yatangaje ko umukinnyi mwiza muri iyi kipe yabo Atari Cristiano Ronaldo ahubwo ngo ufite ubuhanga budasanzwe ari Paulo Dybala bituma abafana benshi bacika ururondogoro.

Sponsored Ad

Costa udakunze gukina igihe kinini kubera imvune yaganiriye n’abafana ku mbuga nkoranyambaga ze umwe muri bo amubaza umukinnyi ufite ubuhanga budasanzwe kurusha abandi muri Juventus.

Uyu mugabo yahise amusubiza ati”Umukinnyi mwiza dukinana ni Paulino,Dybala.Ukurikiyeho ni Cristiano Ronaldo.”

Douglas Costa yatunguye benshi kubera ko atabona Cristiano Ronaldo nk’umukinnyi Juventus igenderaho kandi benshi ariko babibona ariyo mpamvu bamwe mu bafana bahise batangira kumusubiza bari kumutuka.

Uyu munya Brazil yahisemo Dybala kubera ko ariwe nshuti ye magara mu ikipe ya Juventus bakinanamo.

Umwe mu bafana yahise yandikira Costa ati “Nibyo Douglas Costa,Dybala arusha Cristiano Ronaldo.arangije ashyiraho utumenyetso twa Emoji two kumuseka.

Unsdi mufana yahise yandikira Costa ari kumutuka ibitutsi bibi cyane ndetse yibaza ukuntu yagereranya Ronaldo na Dybala aho yakomeje avuga ko abafana ba Juve aribo babi cyane mu Butaliyani.

Bamwe batunguwe n’ukuntu uyu mukinnyi yageraranyije Dybala ubura umwanya wo kubanza muri Juventus rimwe na rimwe amugerutisha na Cristiano Ronaldo umaze imyaka 10 ayoboye isi we na Lionel Messi.

Mbere ya Coronavirus,Cristiano Ronaldo yari ku mwanya wa kabiri muri Serie A ku rutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi [21], inyuma ya Ciro Immobile wa Lazio.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa