skol
fortebet

DR Congo: Ingabo za FARDC zatangije "ibitero bikomeye" ku mutwe wa ADF

Yanditswe: Thursday 31, Oct 2019

Sponsored Ad

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo,FARDC, zatangaje ko kuva uyu munsi kuwa kane zatangije "ibitero bikomeye" ku mutwe wa ADF mu gace ka Beni.

Sponsored Ad

Bibaye nyuma y’inama yahuje abahagarariye ingabo z’ibihugu bya DR Congo, Burundi, Rwanda, Uganda na Tanzania mu cyumweru gishize yemeje ubufatanye mu kurwanya inyeshyamba muri DR Congo.

Nyuma y’iyi nama, umuvugizi wa FARDC General Léon Kasonga yabwiye abanyamakuru ko ubu bufatanye buzakorwa ariko "nta ngabo z’ibi bihugu zije kurwanira ku butaka bwa DR Congo".

Itangazo ry’uyu munsi naryo, rivuga ko "Ibi bitero[kuri ADF] bizagabwa n’ingabo zacu nta bufasha bw’amahanga".

Allied Democratic Forces (ADF) ni inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Uganda kuva mu 1996, zikorera muri Kivu ya ruguru muri DR Congo, zishinjwa guhungabanya amahoro y’ako gace.

Mu kwezi kwa gatanu umutwe wa Islamic State watangaje ko wageze muri DR Congo kuko uri gufatanya ibikorwa na ADF.

Ingabo za DR Congo mu kwezi kwa karindwi zatangaje ko zitangiye ibitero byo guhashya imitwe yose yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo.

Aha hari imitwe ya Red-Tabara, Forebu, FNL irwanya ubutegetsi bw’u Burundi. FDLR, RUD-urunana, FLN irwanya ubw’u Rwanda, na ADF irwanya ubutegetsi bwa Uganda.

Hari amakuru avugwa ko ingabo z’u Rwanda zaba zaramaze gutangira gufatanya n’iza Congo mu kurwanya imitwe irwanya u Rwanda.

Umuvugizi w’ingabo za DR Congo muri Kivu y’Epfo mu kwezi kwa karindwi yabwiye BBC ko ayo makuru atari ukuri.

Byavuzwe kandi ko ingabo z’u Rwanda zaba zarafatanyije n’iza FARDC igitero cyo kwica General Sylvestre Mudacumura wari umuyobozi w’abarwanyi ba FDLR mu kwezi gishize.

Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda mu bubanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe yabwiye BBC ko nta ngabo z’u Rwanda ziri muri DR Congo zafashije muri icyo gikorwa nk’uko hari ababivugaga.

Ubufatanye buzashoboka?

Hashize igihe hari amakimbirane ya politiki hagati y’ubutegetsi bw’u Rwanda n’u Burundi, n’ubutegetsi bw’u Rwanda na Uganda, ubutegetsi bwose bufite imitwe iburwanya muri Congo.

Abantu benshi bibaza uburyo ubutegetsi bw’ibi bihugu buzafatanya n’ingabo za DR Congo kandi nabwo bitumvikana.

Mwarimu muri kaminuza zo mu karere Gérard Barantamije avuga ko nubwo abategeka ibi bihugu batumvikana ariko bidasobanuye ko badashobora gukorera hamwe.

Ati: "Muri politi hari ibivugwa hari n’ibikorwa, kuba babanye nabi ntibivuga ko batafatanya muri icyo gikorwa kuko umwe wese ashobora kuba agifitemo inyungu ku mutekano w’igihugu cye".

Bwana Barantamije avuga ko igiteye amakenga ari uburyo ubu bufatanye busobanurwa n’ingabo za Congo.

Umuvigizi wazo avuga ko nta ngabo z’amahanga zizajyayo, ariko akongera akavuga ko hazakorwa ’mutualisation’.

Bwana Barantamije ati: "’Mutualisation’, iyo ivugwa iyo ingabo z’ibihugu zagiye hamwe zikareba ubuhanga n’ibikoresho zifite ku gikorwa runaka. Urabona ko leta ya Congo iterekana neza igikorwa kizakorwa".

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • NUKURI IKIBUZE NINGAMBA SI AMAFARANGA YABUZE NI HENSHI YAVA UHAMAGAYE KULI TEL BAGATWARA 5FR WANYWA, FANTA 10 BYELI 10 ESSENCE 1O PARKING 10 TAXI 10 INDEGE 1000 INGANDA 1000 000 KUMWAKA IDUKA 100 000 KUMWAKA ABAKOZI BA LETA 10 000 KUMWAKA IMODOKA 10 000 MOTO 1O 000 IMPANUKA REG WASAC RSSB AMAHOERI 50O FR URAYEMO RSSB NAHANDI RSSB YABURA AMAFARANGA GUTE!!!ALIYO NKINGI YUBUZIMA WABANYAGIHUGU!!INGAMBA ZIFATWE INDWARA NURUGAMBA MUZINDI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa