skol
fortebet

Eden Hazard yatangaje umukinnyi yifuza cyane kubona yegukana Ballon d’Or

Yanditswe: Monday 25, Nov 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Eden Hazard uherutse kuva mu ikipe ya Chelsea FC yerekeza muri Real Madrid yatangaje ko yifuza ko umwe mu bakinnyi ba Liverpool yatwaye UEFA Champions League iheruka ariwe watwara igihembo cya Ballon d’Or gusa avuga ko we yifuza ko umunyafurika hagati ya Sadio Mane na Salah ariwe uyitwara.

Sponsored Ad

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na L’Equipe Hazard yavuze ko iyo Mane yegukana CAN iheruka yari kuba ariwe uhabwa amahirwe menshi kurusha abandi bose gusa ngo yifuza kubona umwe mu bakinnyi ba Liverpool barimo Sadio Mane, Mo Salah na Virgil van Dijk yegukana Ballon d’Or.

Yagize ati “Nayiha umukinnyi wa Liverpool. Sadio Mane, Mo Salah na Virgil van Dijk barayikwiriye.Iyo Sadio Mane atwara AFCON byari kumuha amahirwe menshi, nta mpaka.Byari kuba byiza iyo ayegukana cyangwa se inshuti yanjye Mohamed Salah.

Batwaye Ballon d’Or byaba ari byiza ku mugabane w’Afurika no ku mupira w’Ubwongereza.”

Umutoza Jurgen Klopp yavuze ko umukinnyi yaha Ballon d’Or ari Virgil Van Dijk.


Eden Hazard arifuza ko umunyafurika yegukana Ballon d’Or

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa