skol
fortebet

Eden Hazard yavuze amagambo ateye agahinda ubwo yabazwaga ku mwaka we wa mbere muri Real Madrid

Yanditswe: Sunday 19, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Eden Hazard ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi yavuze ko umwaka we wa mbere mu ikipe ya Real Madrid aricyo gihe kibi cyane yagize mu mateka ye kuva yatangira gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wakoze amateka akomeye mu ikipe ya Chelsea yavuze ko umwaka we wa mbere muri Real Madrid utagenze neza ndetse yemeza adashidikanya ko ariwo mwaka w’imikino mubi yagize mu mateka ye.

Hazard yari yitezweho byinshi mu mwaka ushize ubwo yagurwaga miliyoni 100 z’amapawundi na real Madrid yamukuye muri Chelsea yakiniraga.

Uyu mugabo yaguzwe nk’umusimbura wa Cristiano Ronaldo werekeje muri Juventus mu mwaka wa 2018 ariko icyamubayeho n’uguhora mu bitaro kubera imvune.

Hazard w’imyaka 29 yagaragaye mu mikino 21 ya Real Madrid ndetse ntiyigaragaza uko bikwiriye kubera bagenzi be bahataniraga umwanya.

Yagize ati “ Uyu mwaka twatwaye igikombe cya shampiyona duhuje umukino ariko njye nagize umwaka mubi cyane kurusha indi yose nakinnye mu mupira w’amaguru.”

Abajijwe kuri Zinedine Zidane wafashije Real Madrid kwegukana La Liga ya 34,yagize ati “Twese tuzi Zidane akiri umukinnyi yari igitangaza .Nk’umutoza ntitwabona uko tumusobanura.Mu myaka mike amaze mu butoza amaze kwerekana ko ari ummwe mu batoza ba mbere ku isi.

Ubu nk’umutoza ameze nkuko yari ameze nk’umukinnyi.N’umugabo uzi igihe nyacyo cyo kuvuga ibintu mu gihe cyabyo.Yizera abakinnyi be nabo bakamwizera niyo mpamvu bikunda.”

Ku byerekeye gukomeza muri UEFA Champions League yagize ati “Iyo ukina muri Real Madrid ugomba kwitegura gutwara ibikombe byose.Igikombe gikurikiraho ni Champions League, gusa biragoye kuko tuzaba dukinira ku kibuga cya Manchester City.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa