Kigali

#EURO2020:Ibihugu bikomeye mu mupira w’amaguru nka France, Germany na Portugal byahuriye mu itsinda F, Ubwongereza bwisanga mu itsinda rya 4

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 1 December 2019 Yasuwe: 2408

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2019 nibwo habaye Tombola y’amatsinda y’igikombe cya EURO 2020 yabereye muri Romania mu mujyi wa Bucharest.



Ibihugu bikomeye mu mupira w’amaguru nka France, Germany na Portugal yatwaye iki gikombe muri 2016 byahuriye mu itsinda F, Ubwongereza bwo bwisanga mu itsinda rya 4.

Iyi tombola ibaye mu gihe ibihugu bimwe bitari byabona itike kuko bigisigaje imikino yabyo ya nyuma bityo bikazajya biza byiyongera mu matsinda yabyo nk’uko hari itsinda rigiye ririmo ibihugu bitatu, bivuzeko hazajya hiyongeraho kimwe cyabonye itike y’amatsinda mu byagaragajwe biteganyijwe muri buri tsinda.

Imijyi ya Rome na Baku niyo mijyi izakira imikino yo mu itsinda rya mbere, St Petersburg na Copenhagen niho hazabera imikino yo mu itsinda rya kabiri, Amsterdam na Bucharest hazabera imikino yo mu itsinda rya Gatatu, London na Glasgow hazabera imikino yo mu itsinda rya Kane, Bilbao na Dublin habere imikino yo mu itsinda rya Gatanu naho Munich na Budapest habere iyo mu itsinda rya nyuma.

Buri tsinda ryahawe imijyi y’ibihugu ibiri izajya ikinirwaho imikino yaryo, imijyi irindwi muri 12 ni iyibihugu byamaze kubona itike.

Itsinda A: Italy, Switzerland, Turkey, Wales

Itsinda B: Russia, Denmark, Belgium, Finland

Itsinda C: Netherlands, Ukraine, Austria
Iri tsinda riziyongeramo ikipe izabona itike hagati ya Georgia, Kosovo, Belarus, North Macedonia.

Itsinda D: England, Croatia, Czech Republic
Iri tsinda riziyongeramo ikipe izabona itike hagati ya Scotland, Israel, Norway, Serbia

Itsinda E: Spain, Poland, Sweden
Mu itsinda E haziyongeraho ikipe izava hagati ya Ireland y’Amajyaruguru, Bosnia, Slovakia or Ireland.

Itsinda F:E Germany, France, Portugal
Mu Itsinda F haziyongeramo ikipe izabona itike hagati ya Iceland, Romania, Bulgaria, Hungary.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Juventus yahuye n’ikibazo gishobora gutuma igurisha Cristiano...

Ibinyamakuru byo mu gihugu cy’ubutaliyani bibyutse byandika ko ikipe ya...
31 March 2020 Yasuwe: 1573 0

Lionel Messi yatangaje umukinnyi wa Chelsea aha amahirwe yo kuzayobora isi...

Umukinnyi wa mbere ku isi mu mupira w’amaguru,Lionel Messi yatangaje ko mu...
31 March 2020 Yasuwe: 2274 0

Rutahizamu w’umunyarwanda yatanze ubuhamya bw’ukuntu yakoreshaga...

Rutahizamu w’umunyarwanda wakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda ari mo...
30 March 2020 Yasuwe: 7499 0

Karim Benzema yibasiye cyane Olivier Giroud bakinannye mu ikipe...

Rutahizamu wa Real Madrid Karim Benzema yibasiye cyane mugenzi we bavuka mu...
30 March 2020 Yasuwe: 3000 0

Rutanga Eric yatangaje impamvu akunze gutsinda ibitego byo mu minota ya...

Umukinnyi akaba na kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric, yatangaje ko...
30 March 2020 Yasuwe: 2680 0

Bamwe mu bakinnyi ba FC Barcelona ntibumva ibyo gukatwa 70% by’umushahara...

Kuwa Kane w’iki cyumweru,abakinnyi bose b’ikipe ya FC Barcelona babwiwe ko...
29 March 2020 Yasuwe: 1793 0