skol
fortebet

Fan Base ya Rayon Sports yatakarije icyizere Komite Nyobozi ya Munyakazi Sadate

Yanditswe: Thursday 28, May 2020

Sponsored Ad

skol

Ihuriro ry’amatsinda y’amatsinda y’abafana ba Rayon Sports “Fan base ryatangaje ko ryatakarije icyizere komite y’ikipe ya Rayon Sports iyobowe na Munyakazi Sadate kubera kunanirwa gukemura ibibazo biri mu ikipe yabo igeze aharindimuka.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo ku munsi w’ejo tariki ya 27 Gicurasi 2020,nibwo amakuru yasakaye ko ihuririro ry’amatsinda y’abafana ba Rayon Sports rizwi nka Fan Base,ryagize uruhare mu gushyiraho perezida Munyakazi Sadate, ryateguye inama kuri uyu wa Gatatu nk’uko bigaragara mu ibaruwa yashyizweho umukono n’umuhuzabikorwa waryo Bwana Runigababisha Martin Michael.

Iyi nama yabereye kuri group ya WhatsApp ya Fan Base, ikitabirwa n’abayobozi ba Fan Base gusa nta muyobozi n’umwe wa Rayon Sports cyangwa uwigeze kuyiyobora urimo, yatangiye saa 15:00.

Iyi nama yize by’umwihariko ku bibazo Rayon Sports imazemo iminsi no kureba aho buri wese mu bagize Fan Base ahagaze no kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo Rayon Sports yongere igire ubuzima bwiza.

Abagize Fan Base bafashe umwanzuro wo gutakariza icyizere komite yose ya Rayon Sports iyobowe na Munyakazi Sadate kubera ibibazo bitandukanye biri mu ikipe batabashije kubonera ibisubizo.

Bagarutse cyane ku myitwarire ya Munyakazi yo gushwana na FERWAFA n’abantu ku giti cyabo barimo ba visi perezida be,Robertinho,SKOL n’abakinnyi bigatuma ikipe ibura umusaruro.

Abagize Fan Base barebye ku bijyanye n’ukuntu iyi komite yasinyanye amasezerano menshi n’ibigo bitandukanye nka RITCO,MK Card,CCMU n’ama stations ya Lisansi havugwa ko ibi byose bigiye kuzamura ubukungu bwa Rayon Sports ariko ntibigire icyo bitanga.

Aba kandi ngo bize ku kuntu ikipe ikomeje gusenyuka iyi komite irebera ntigire icyo ikora aho batanze urugero rw’abakinnyi bari kugenda umusubizo.

Aba bafana bashinje Munyakazi Sadate kubacamo ibice n’ibindi bitandukanye ndetse iyi nama yemeje ko impamvu yatakarije icyizere komite ari uko abayigize bose barebereye ibibazo biri kuba mu ikipe ntibagire icyo bakora.

Impamvu nyamukuru ituma benshi muri Rayon Sports bifuza ko Munyakazi Sadate yegura n’uko uruganda rwa SKOL rusanzwe ari umuterankunga mukuru w’iyi kipe rwavuze ko ruzavugurura amasezerano y’imikoranire n’ikipe ndetse rugahita ruyiha miliyoni 47 FRW igihe cyose Munyakazi azaba atakiri perezida wayo.

Amakuru aravuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugizwe n’akanama ngishwanama kayobowe na Ngarambe Charles bwamaze kumvikana n’umuterankunga wayo mukuru, SKOL, ku masezerano mashya nyuma y’ibiganiro byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2020.

Kuri uyu wa Gatatu guhera saa 17:00 kuri SKOL mu Nzove, habereye ibindi biganiro bya nyuma bya Rayon Sports na SKOL byibanze ku kumvikana ku masezerano mashya yaherukaga kwemeranywaho n’impande zombie mu minsi ishize.

Nyuma yo gusanga abagize Komite nshya yashyizweho n’Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango Rayon Sports ngo bacunge ikipe, babifitiye ububasha, impande zombi zemeranyijwe ko amasezerano azasinywa ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2020.

Bivugwa ko SKOL yemeye kuzamura ibyo yahaga Rayon Sports buri mwaka birimo amafaranga angana na miliyoni 66 Frw ku mwaka zikagera hagati ya miliyoni 150 na 200.Aya mafaranga yiyongeraho imyambaro ihabwa agaciro ka miliyoni 20 Frw, ikibuga cy’imyitozo, amacumbi y’abakinnyi, akabari n’icyokezo n’ibindi bikorwa impande zombi zifatanyamo.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa