skol
fortebet

FC Barcelona yafashe icyemezo gikomeye nyuma yo kwisubiraho kwa Lionel Messi

Yanditswe: Tuesday 15, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Barcelona iri mu byishimo by’uko kapiteni wayo Lionel Messi yisubiyeho agahindura icyemezo cyo kuyivamo,yafashe umwanzuro wo kugurisha abakinnyi 12 kugira ngo ibone amafaranga yo kugura abakinnyi bake ndetse inagabanye imishahara ihemba.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru The Mirror cyatangaje ko FC Barcelona yashyize ku isoko abakinnyi 12 ku isoko kugira ngo ibone amafaranga yo kugura abakinnyi bashya barimo Memphis Depay na Wijnardum.

Amakuru aravuga ko abakinnyi barimo Luis Suarez, Martin Braithwaite na Samuel Umtiti bari ku rutonde rw’abagomba gusohoka.

Umutoza mushya Ronald Koeman arashaka gusukura ikipe muri uyu mwaka we wa mbere ariyo mpamvu ngo ashaka kurekura abakinnyi 12.

Ibi ngo yabitekerejeho nyuma yo kumenya ko azagumana na Messi muri uyu mwaka w’imikino ugiye gutangira.

Umwaka w’imikino ushize,FC Barcelona nta gikombe na kimwe yatwaye ndetse wanarangiye inyagiwe na Bayern Munich ibitego 8-2 muri ¼ cya UEFA Champions League.

Mundo Deportivo yavuze ko FC Barcelona ishaka kugabanya amafaranga ihemba cyane ko Messi ayitwara akayabo kenshi mu byo bamugomba.

Suarez ari mu bakinnyi bagomba kugenda ariko kugeza ubu haravugwa amakipe 2 arimo Juventus na Atletico Madrid yaje nyuma.

Amakuru aravuga ko uyu munya Uruguay ashaka kuguma muri Espagne hafi y’umuryango we.

Abandi bari ku rutonde barimo Braithwaite, Umtiti, Jean-Clair Todibo, Nelson Semedo, Arturo Vidal,Rafinha, Monchu, Moussa Wague.

Amakipe atandukanye mu Bwongereza no mu Butaliyani ari kurwanira bamwe muri aba bakinnyi FC Barcelona ishaka kurekura.

Kuwa 04 Nzeri 2020,nibwo Lionel Messi yemeje ko atakivuye muri iyi kipe ndetse azayikinira mu mwaka w’imikino utaha yivuguruza ku cyemezo yari amaze iminsi 10 yari yafashe cyo kwigendera.

Mu kiganiro kirambuye yahaye ikinyamakuru Goal.com,Lionel Messi yavuze ko yiyemeje kuguma muri FC Barcelona kugira ngo yirinde kujyana iyi kipe akunda mu nkiko.

Yagize ati "Ubwo nabwiraga umugore wanjye n’abana banjye ko nshaka kugenda byabaye ikibazo cyane.Umuryango wanjye wose wararize,abana banjye ntibifuza kuva I Barcelona no guhindura amashuri.

Ariko ndeba cyane mu kibuga kandi ndashaka guhangana ku rwego rwo hejuru,ngatwara ibikombe,nkanahatana muri Champions League.Ushobora kuyitwara cyangwa se ntuyitware kubera ko ikomeye ariko ugahatana.

Ukayihatanira ariko ntutsindwe nabi nk’I Roma,Liverpool na Lisbon.Ibyo byose byatumye mfata umwanzuro nifuzaga gushyira mu bikorwa."

Messi yashinje perezida wa FC Barcelona,Josep Maria Bartomeu, kumubeshya ko yemerewe kugendera ubuntu igihe ashakiye yabimugezaho agashaka impamvu zidahwitse.

Ati "Nabwiye ikipe na Perezida ko nshaka kugenda.Nabimubwiye umwaka wose.Natekerezaga ko ikipe ikeneye abakinnyi bakiri bato ndetse ntekereza ko igihe cyanjye muri Barca cyarangiye.Numvaga mbabaye kuko nifuzaga kuzarangiriza umupira hano.

Wari umwaka ugoye.Naragowe cyane yaba mu myitozo,mu mikino no mu rwambariro.Buri kintu cyose cyarankomereye bigera ubwo mfata umwanzuro wo gushakisha ibyishimo ahandi.

Ntabwo iki cyemezo cyaje nyuma yo gutsindwa na Bayern.Oya.Nari maze igihe kinini mbitekereza.

Nabwiye Perezida,agahora ambwira ko nyuma y’umwaka w’imikino nemerewe gufata umwanzuro w’uko nzagenda cyangwa nzaguma mu ikipe gusa ntiyarinze ijambo rye.

Bavuze ko ntabivuze mbere ya tariki 10 Kamena birengagiza ko kuwa 10 Kamena twarimo guhatana muri La Liga,duhanganye n’iyi Coronavirus mbi yangije umwaka w’imikino.

Iyi niyo mpamvu igiye gutuma nguma mu ikipe.Ngiye kuguma mu ikipe kubera ko perezida yambwiye ko impamvu imwe yatuma ngenda ari uko hakwishyurwa miliyoni 700 z’amayero ziri mu masezerano,kandi ibyo ntibyashoboka."

Messi yavuze ko impamvu imwe yatuma asohoka muri FC Barcelona ari ukwitabaza inkiko kandi ibyo ngo ntiyabikora ariyo mpamvu yemeye kuyigumamo andi mezi 10.

Ati " Hari indi nzira imwe,kwitabaza inkiko.Ntabwo najya mu nkiko guhangana na Barcelona kuko n’ikipe nkunda,yampaye byose kuva umunsi wa mbere nyigeramo.N’ikipe y’ubuzima bwanjye yampaye ubuzima.

Barca yampaye buri kintu kandi nanjye nayihaye buri kintu.Ndabizi ko ntayijyana mu nkiko."

Messi yavuze ko umuhungu we witwa Thiago yarize cyane akamubwira ati "Reka ntitugende."

Messi yavuze ko nubwo umugore we Antonella yari yemeye ko bimuka ariko nawe yari afite agahinda ko kuva muri uyu mujyi amazemo igihe kinini.

Messi yasoje iki kiganiro agira ati "Nkunda Barcelona,sinabona ahandi hantu heza nk’aha ngaha.Ndacyafite uburenganzira bwo guhitamo.Ngiye gushaka intego nshyashya ndetse no guhangana gushya.Ejo nshobora kugaruka kuko muri FC Barcelona mpafite byose."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa