skol
fortebet

Fedorov yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020 ahita afata umwenda w’umuhondo

Yanditswe: Sunday 23, Feb 2020

Sponsored Ad

Umunya Kazakhstan w’imyaka 20, Yevgeniy Fedorov ukinira ikipe ya Vino Astana Motors watatse ku kirometero cya 3 mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda yakoze atwara agace ka mbere k’iri rushanwa ryahereye kuri Kigali Arena ryerekeza I Rwamagana hanyuma rigaruka I Kigali [Kimironko] ku ntera y’ibirometero 114.4.

Sponsored Ad

Uyu munya Kazakhstan yacomotse Fedorov hakiri kare we na Uhiriwe Byiza Renus (Benediction) na Maral-Erdene Batmunkh (Terengganu) gusa yabaruhije intege agera ku murongo wenyine asize abandi ku gihe kingana na 2:44:59.

Aba basore 3 bacomotse hakiri kare bagerageje kuzamura ibihe basigaga igikundi kigera ku minota irenga 7 ariko mu birometero bya nyuma igihe cyagabanutse nubwo Fedorov yatsinze bagenzi be.

Umunyarwanda waje hafi ni Byukusenge Patrick waje ku mwanya wa 05 mu gihe bagenzi be barimo Mugisha Moise na Areruya Joseph baje mu bakinnyi 10.

Tour du Rwanda izamara iminsi 8 izenguruka u Rwanda,iri gukinwa ku nshuro ya 12 ariko n’inshuro ya 2 ibaye iri ku rwego rukomeye rwa 2.1.

Yevgeniy Fedorov yatwaye ibihembo hafi ya byose by’umunsi wa mbere w’iri rushanwa uretse icy’umukinnyi wahatanye cyane cyahawe Uhiriwe mu gihe umunyarwanda witwaye neza cyane ari Byukusenge Patrick.

Inzira za Tour du Rwanda 2020:

23 Gashyantare 2020: Kigali Arena-Kimironko: 114, 4 Km
24 Gashyantare 2020: Kigali-Huye: 120, 5 Km
25 Gashyantare 2020: Huye-Rusizi: 142, 0 Km
26 Gashyantare 2020: Rusizi-Rubavu: 206, 3 Km
27 Gashyantare 2020: Rubavu-Musanze: 84, 7 Km
28 Gashyantare 2020: Musanze-Muhanga: 127, 3 Km
29 Gashyantare 2020: Kigali-Kigali: 4, 5 Km




Uko agace ka mbere kagenze

AMAFOTO: UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa