skol
fortebet

Fernando Torres wasezeye ku mupira w’amaguru yavuze umukinnyi umwe mubo bakinannye wamwemeje cyane

Yanditswe: Monday 24, Jun 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Fernando Torres wubatse izina mu ikipe ya Liverpool no muri Atletico Madrid,yatangaje mu cyumweru gishize ko asezeye ku mupira w’amaguru gusa avuga ko nubwo yakinannye na Xavi,Iniesta n’abandi,umukinnyi wamufashije cyane ari kapiteni Steven Gerrard muri Liverpool.

Sponsored Ad

Fernando Torres w’imyaka 35 y’amavuko yiteguye gukina umukino we wa nyuma nk’umukinnyi wabigize umwuga ubwo ikipe ye akinira ya Sagan Tosu izaba yahuye na Vissel Kobe ikinamo inshuti ze Andres Iniesta na David Villa,kuwa 23 Kanama uyu mwaka.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku byerekeye uku gusezera kwe kuri ruhago,Fernando Torres yabwiye abanyamakuru ko umukinnyi Steven Gerrerd ariwe wamwemeje cyane mubo bakinannye bose.

Yagize ati “Mpora mvuga ko umukinnyi mwiza kurusha abandi mubo twakinannye ari Steven Gerrard.Nabonye ko ariwe wari ugize imikinire yanjye.Nari ku rwego rwo hejuru cyane ubwo nakinanaga nawe.Imyaka 3 n’igice nakinannye nawe yari iy’agaciro ndetse mpora nifuza gusubira muri icyo gihe nibura umunota umwe gusa.”

Fernando Torres yavuze ko impamvu yahagaritse umupira afite imyaka 35 gusa ariko atifuzaga gusoza umupira atakiri ku rwego rwiza mu kibuga no mu bwenge aho abantu bose bamunenga.

Torres wari umaze imyaka 18 akina umupira w’amaguru,yatwaye ibikombe byinshi birimo Igikombe cyisi European Championships ebyiri ndetse na Champions League.

Mu makipe Torres yakiniye yayatsindiye ibitego binyuranye aho muri Atletico Madrid yatsinze ibitego 111Liverpool 81, Chelsea 45,AC Milan 1,atsindira ikipe y’igihugu ya Espagne 60.








Fernando Torres watwaye ibikombe bikomeye ku isi muri ruhago yavuze ko umukinnyi wamwemeje mubo bakinannye bose ari Steven Gerrard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa