skol
fortebet

FERWAFA yakoze agashya kadasanzwe mu ngengabihe y’uko amakipe azahura mu gice cya kabiri cya shampiyona

Yanditswe: Saturday 21, Dec 2019

Sponsored Ad

FERWAFA yanze kwirirwa yigora mu gupanga uko amakipe azahura mu gice cyayo cya kabiri cya shampiyona aho yafashe uko yakurikiranye ahura mu gice kibanza ntiyagira icyo ihinduraho ahubwo ihindura ibibuga gusa.

Sponsored Ad

Nkuko benshi babivuze nyuma y’uko iyi ngengabihe ishyirwa hanze,FERWAFA yakoze icyo bita ikoporora ["Copy & Paste] y’igice kibanza, aho Rayon Sports izasoza shampiyona yakira APR FC.

Mu gice kibanza cya shampiyona hari amakipe yavuse ko yapangiwe nabi imikino ariko no mu gice cya kabiri agomba guca mu nzira y’inzitane nkiyo yanyuzemo mu gice kibanza cya shampiyona.

Igice kibanza cya shampiyona kirarangira mu mpera z’iki Cyumweru aho kuri uyu wa Gatandatu hari umukino w’ishyiraniro uhuza APR FC na Rayon Sports.

Igice cya kabiri cya shampiyona kizatangira kuwa 04 Mutarama 2020,gihagarare kuwa 16 Werurwe kugeza mu ntangiriro za Gicurasi 2020.Shampiyona izasozwa kuwa 31 Gicurasi 2020.

Nyuma ya 15 Werurwe kugeza kuwa 01 Gicurasi 2020, nta shampiyona izakinwa kuko Amavubi azaba ari mu mikino ya CHAN 2020 izabera muri Cameroon.




Ibitekerezo

  • Ntacyo baru guhindura kuko babikoze bazi icyo bakora.Ntabwo APR yabura igikombe imyaka 2.

    Nta n’icyo bitwaye. nta ninka yaciwe abere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa