skol
fortebet

FERWAFA yamenyesheje amakipe yose ibyo asabwa mbere yo gutangira imyitozo

Yanditswe: Wednesday 30, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA],ryandikiye abanyamuryango baryo, ribamenyesha ibisabwa kugira ngo batangire imyitozo yo kwitegura umwaka w’imikino utaha.

Sponsored Ad

Mbere yo gusubukura imyitozo,amakipe yose agomba kugaragaza uko yiteguye kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus nkuko MINISIPORTS yabitangaje.

Ku wa Mbere tariki ya 28 Nzeri nibwo Minisiteri ya Siporo yakomoreye imikino yose n’amarushanwa nyuma y’amezi asaga atandatu bihagaritswe n’icyorezo cya COVID-19.

Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye amakipe kuri uyu wa Kabiri, mbere yo gutangira imyitozo hari ibigomba kubanza gukurikizwa.

Yagize iti “Tubandikiye tubasaba gushyikiriza Ubunyamabanga bwa FERWAFA inyandiko ikubiyemo ibi bikurikira:

1.Kugaragaza ko mwiteguye gupimisha abakozi b’ikipe bose nibura amasaha 72 mbere yo gutangira imyitozo.

2.Ingengabihe irambuye igaragaza amasaha ndetse n’ikibuga imyitozo izajya iberaho.

3.Urutonde rw’abakinnyi na ‘Staff Technique’ bazajya bitabira imyitozo.

3.Kugaragaza uburyo muzashyira mu bikorwa amabwiriza ya Minisiteri ya Siporo
ajyanye no gusubukura ibikorwa by’imikino by’umwihariko ibirebana n’umupira w’amaguru.”

FERWAFA yamenyesheje amakipe ko ibi byose bigomba gukorwa bitarenze tariki ya 12 Ukwakira kugira ngo iyasabire uburenganzira bwo gutangira imyitozo.

Iti “Turabasaba kandi kutugaragariza inyandiko yanditswe na nyir’ikibuga cy’aho mukorera imyitozo, igashyikirizwa Minisiteri ya Siporo, asaba ko ikibuga cye cyakwemererwa kongera kwakira ibikorwa by’umupira w’amaguru, anagaragaza ingengabihe y’imyitozo hamwe n’ingamba zo kubungabunga ubuzima nk’uko bikubiye mu mabwiriza ya Minisiteri ya Siporo.”

Mu itangazo ryasinyweho na Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko amashyirahamwe yose y’imikino yemerewe gusubukura imyitozo n’amarushanwa nyuma yo kwandikira MINISPORTS ribisaba rikabona kwemererwa.

Iri tangazo rigira riti “Tunejejwe no kubandikira tubamenyesha ko nyuma yo gusuzuma ingamba mwatugejejeho zizakurikizwa mu gihe cy’isubukurwa ry’imikino mu myitozo ndetse no mu marushanwa,hashingiwe ku ngamba zo kwirinda Covid-19,ibikorwa bya siporo byemerewe gusubukurwa guhera tariki ya 28 Nzeri 2020.

Ishyirahamwe ritegura ingengabihe y’amarushanwa n’imyitozo rirasabwa kubanza kubishyikiriza MINISPORTS ribisabira uburenganzira rikabanza kubuhabwa.”

MINISPORTS yavuze ko ingamba zo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 zigomba kuzajya zikurikizwa igihe cyose amakipe agiye gukora imyitozo n’aho bayikorera kugira ngo ubuzima bw’abakinnyi n’abandi bose bubungabungwe.

APR FC ni yo kipe yamaze gupimisha abakinnyi bayo icyorezo cya COVID-19, aho byakozwe ku wa Kabiri, ndetse biteganyijwe ko iramutse yemerewe gutangira imyitozo, yahita yerekeza i Shyorongi ku wa Gatanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa