skol
fortebet

FERWAFA yasaranganyije amakipe indi nkunga yatanzwe na CAF

Yanditswe: Thursday 24, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryagabanyije amakipe atandukanye n’abasifuzi miliyoni magana abiri na mirongo inani n’umunani y’amafaranga y’u Rwanda (288,000,000 Frw).

Sponsored Ad

FERWAFA yagabanyije abanyamuryango aya mafaranga nyuma ya Miliyoni y’amadorali yatanzwe na FIFA N’UKUVUGA asaga Miliyoni magana cyenda na Mirongo itandatu y’amafaranga y’u Rwanda (965.534.000 FRW).

Mu minsi yashize,buri kipe yose yo mu cyiciro cya mbere yahawe Miliyoni 28 z’amafaranga y’u Rwanda, izo mu cyiciro cya kabiri zihabwa Miliyoni 10 buri imwe. Amakipe yo mu cyiciro cy’abagore ahabwa Miliyoni 5 buri imwe.

Kuri iyi nshuro FERWAFA yiyemeje :

1. Guha inkunga amakipe y’abagabo yo mu kiciro cya mbere (3,000,000 Frw kuri buri kipe) : 48,000,000 Frw

2. Guha inkunga amakipe y’abagabo yo mu kiciro cya kabiri (3,000,000Frw kuri buri kipe) : 78,000,000 Frw

3. Guha inkunga Abanyamuryango ba FERWAFA bari mu mupira w’abagore (3,000,000Frw kuri buri Munyamuryango) : 30,000,000 Frw

4. Guha inkunga IJABO RYAWE RWANDA, ARAF, AEFR (3,000,000 Frw kuri buri Munyamuryango) : 9,000,000 Frw

5. Kugura imipira yo gukina izahabwa amakipe y’abagabo n’ay’abagore ari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri (buri kipe izahabwa imipira icumi) : 49,600,000 Frw

6. Kugura imipira yo gukina igenewe amakipe y’abana b’abahungu n’abakowa : 14,935,000 Frw

7.Amafaranga agenewe ibikorwa rusange by’Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA : 58,465,000 Frw

Iyi ngengo y’imari yose ingana na miliyoni magana abiri na mirongo inani n’umunani y’amafaranga y’u Rwanda (288,000,000 Frw).

Buri munyamuryango wa FERWAFA arasabwa kuzakoresha iyi nkunga mu bikorwa by’amarushanwa hamwe n’iby’iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Buri munyamuryango kandi agomba kuzashyikiriza Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA raporo y’imikoreshereze y’inkunga yahawe. Itariki yo gutangira raporo izatangazwa mu gihe kiri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa