skol
fortebet

FERWAFA yasubitse imwe mu mikino ya shampiyona kubera ikipe y’igihugu Amavubi

Yanditswe: Friday 07, Feb 2020

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryafashe umwanzuro wo gusubika imikino y’umunsi wa 21 yose ishyirwa tariki ya 3 na 4 Werurwe 2020 kugira ngo Amavubi azabashe kwitegura imikino ya gicuti 2 afite mu mpera z’uku kwezi.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo byamenyekanye ko Amavubi ya CHAN yabonye imikino ya gicuti irimo uwa Cameroon wo kuwa 24 Gashyantare uyu mwaka uzabera I Yaounde n’uwa 28 Gashyantare azakira Congo Brazzaville.

Imikino yasubitswe n’iyari iteganyijwe kuba tariki ya 21, 22 na 23 Gashyantare 2020,yimuriwe muri Werurwe.

Muri iyi mikino yasubitswe harimo uwa APR FC na Police FC tariki ya 22 n’uwo Rayon Sports yagombaga gusuramo Etincelles tariki ya 23, yose yashyizwe tariki ya 4 Werurwe 2020.

Amavubi aritegura CHAN 2020 izabera muri Cameroun kuva 04 kugeza 25 Mata 2020 gusa ntabwo aramenya itsinda aherereyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa