skol
fortebet

FERWAFA yatangaje impamvu AS Kigali ariyo igomba kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederations Cup

Yanditswe: Saturday 01, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda,FERWAFA, ryemeje ko AS Kigali ari yo izahagararira u Rwanda mu marushanwa y’amakipe yatwaye ibikombe by’Igihugu,CAF Confederations Cup. ni nyuma y’aho irushanwa ry’igikombe cy’amahoro ritabayeho kubera Covid-19.

Sponsored Ad

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama ya komite nyobozi ya FERWAFA yabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2020, kivuga ko cyashingiye ku ngingo zitandukanye harimo ku mategeko agenga igikombe cy’amahoro mu ngingo yayo ya 3.3 bavuga ko ikipe yegukanye iri rushanwa ari yo ihagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Aha kandi Ferwafa ikaba itangaza ko ishingiye ku mabwiriza agenga irushanwa rya CAF Confederation Cup yemejwe tariki ya 17 Nyakanga 2019 agahita atangira gukurikizwa.

Aya mabwiriza mu gika cyayo cya kane mu gace ka gatandatu bavuga ko mu gihe cyose igikombe cy’igihugu kidakinwe, ishyirahamwe rifite uburenganzira bwo gutanga ikiipe yari yahagarariye igihugu mu marushanwa aheruka ipfa kuba yaranakinnye igikombe cy’igihugu cyabanje.

Ferwafa ikba ikomeza kuvuga ko ikurikije kuba As Kigali ari yo yegukanye igikombe cy’igihugu giheruka kandi uyu mwaka iri rushanwa rikaba ritarakinwe kubera Covid-19 iyi kipe ikaba ari yo isanze APR FC mu marushanwa nyafurika aho izaba ari yo ihagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup y’umwaka w’imikino utaha.

Uyu mwanzuro watangajwe nyuma y’aho benshi bibazaga uko bizagenda cyane ko Rayon Sports yabaye iya kabiri muri shampiyona nayo byavugwaga ko izahabwa aya mahirwe.

APR FC niyo izasokera u Rwanda mu mikino ya CAF CHAMPIONS LEAGUE kuko ariyo yatangajwe ko yatwaye igikombe cya shampiyona nubwo yahagaritswe kubera Covid -19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa