skol
fortebet

FERWAFA yatumiye abanyamuryango bayo bose mu nama yo kugabana ibiribwa

Yanditswe: Thursday 04, Jun 2020

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryandikiye abanyamuryango baryo ribatumira mu nama nyunguranabitekerezo izaba igamije kwiga uko baganaba ibiribwa bahawe n’umuterankunga mu mucyo.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Kamena 2020,Ferwafa yandikiye abanyamuryango bayo bose, ibatumira mu nama nyunguranabitekerezo yo kwiga ku buryo ibiribwa bemerewe bizabageraho.

FERWAFA yavuze ko iyi nama izakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya Webex kuwa 05 Kamena 2020 ndetse buri kipe igomba gutoranya umuntu uzayihagararira.

Mu nama yabaye ku wa Kane tariki ya 28 Gicurasi hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyizwe mu mashyirahamwe y’imikino muri Afurika, agomba kugabanywa miliyoni 10.8$ (ni ukuvuga asaga miliyari 10.1 Frw) azatangwa na CAF muri ibi bihe bya Coronavirus.

Komite y’imicungire y’ibiza mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yemeje ko hatangwa inkunga ku banyamuryango bose, izabafasha gucunga no gushyigikira amarushanwa yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus.

Igiteranyo cya miliyoni 10.8 $ (10,109,506,922 Frw) ni yo azagabanywa abanyamuryango 54 ba CAF barimo na FERWAFA.

Iki cyemezo cya CAF cyakiriwe neza na bamwe mu banyamuryango ba FERWAFA bahise batekereza kubona kuri aya mafaranga arikoFERWAFA yabakuriye inzira ku murima ibabwira ko ntayo bazaryaho

Kuwa 30 Gicurasi 2020, umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Uwayezu François Regis, yavuze ko aya mafaranga atari ayo kugabanya abanyamuryango ahubwo ngo mu ngengo y’imari y’uyu mwaka bamaze kuyapangira icyo azakoreshwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa