skol
fortebet

UPDATE:FERWAFA yanyomoje amakuru yavugaga ko APR FC yahawe igikombe cya shampiyona 2019-2020

Yanditswe: Friday 08, May 2020

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangiye inama yo kungurana ibitekerezo n’abanyamuryango bayo ngo barebe uko hafatwa umwanuro mu gihe cya vuba kuri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Sponsored Ad

Bamwe mu bagize iri shyirahamwe bitabiriye inama y’uyu munsi kuwa gatanu babwiye BBC ko nta mwanzuro bafashe kugeza ubu ku gihe n’uburyo iyi shampiyona izahagarikwa.

Minisiteri y’imikino mu Rwanda iherutse gutangaza ko ibikorwa by’imikino yose ya rusange bizasubukurwa mukwezi kwa cyenda mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda – igizwe n’amakipe 16 - yahagaritswe hamaze gukinwa imikino 23, APR FC yari iri imbere ikurikiwe na Rayon Sports.

Amakuru aravuga ko APR FC yagaragaje ko idashigikiye isozwa rya Shampiyona ubu, ahubwo yifuza ko yazakinwa mu minsi iri imbere ikarangira nubwo byaba muri Kanama. Rayon Sports, Police FC na Kiyovu Sports na zo zatanze ibitekerezo nk’ibi.

Amakipe atanu arimo Bugesera FC, Marines FC, Gasogi United na Sunrise FC yifuje ko Shampiyona yasozwa aka kanya, APR FC igahabwa igikombe, ntihagire ikipe ikimanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ku munsi w’ejo tariki ya 07 Gicurasi 2020,Minisiteri ya siporo yatangaje ko ishingiye ku myanzuro y’Inama y’abaminisitiri yafashwe kuwa 30 Mata 2020,ko gahunda z’imikino zigomba kuba zihagaze yafashe umwanzuro wo guhagarika imikino kugeza muri Nzeri 2020.Imyitozo ku makipe izatangira mu kwezi kwa Munani kubera icyorezo cya Covid -19.

Uyu mwanzuro watumye FERWAFA ihita itumira mu nama rusange yagombaga kuba hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatanu.

Muri iyi nama yahuje abanyamuryango ba FERWAFA hifashishijwe ikoranabuhanga,yumvise ibitekerezo bitandukanyey’abanyamuryango ku mwanzuro wafatwa kuri shampiyona ya 2019-2020.

Mu makuru yavuzwe nyuma y’iyi nama ya mbere yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Gicurasi 2020,byavuzwe ko Abanyamuryango ba FERWAFA bemeje ko APR FC yahawe igikombe cya shampiyona 2019-2020.

Amakuru yavugaga ko benshi mu banyamuryango ba FERWAFA bemeje ko nta kipe izamanuka mu cyiciro cya 2,bitorwa ku majwi 15/16.Umunyamuryango 1 yasabye ko amakipe umwaka utaha yaba 18, hakazazamuka 2.

Icyemezo cyashobokaga mbere y’iyi nama nuko Shampiyona yasorezwa aho yari igeze igikombe kigahabwa APR FC, Ikipe ya Gicumbi FC na Heroes FC zikamanuka mu cyiciro cya 2. Rayon Sports igasohokera u Rwanda muri Confederation Cup.

Ikindi cyemezo nuko shampiyona yari kugirwa imfabusa ikabarwa nk’itarabaye hanyuma u Rwanda rugahagararirwa n’amakipe yatwaye ibikombe ubushize ariyo Rayon Sports na AS Kigali.

Hemejwe ko APR FC itwara igikombe cya shampiyona cyaba kibaye icya 18 yegukanye, ikaba ari nayo ifite ibikombe byinshi mu Rwanda, ikurikiwe na Rayon Spots ifite 9 naho Kiyovu Sports ikagira bitatu.

Ibikombe bya Shampiyona APR FC yegukanye ni : 1995, 1996, 1999, 2000, 2001, 2003, 2005, 2006, 2007, 2009, 2010, 2011, 2012, 2014, 2015, 2016 na 2018.

Ubwo Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yasubikwagwa, APR FC yari gukina na Espoir FC, yari ku mwanya wa mbere n’amanota 57 mu mikino 23, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 51 mu mikino 24.

Espoir FC yanganyaga amanota 17 na Heroes FC, zikurikiwe na Gicumbi FC ya nyuma n’amanota 16.

Mu Cyiciro cya Kabiri, aho amakipe agabanyije mu matsinda abiri, hari hasojwe imikino ibanza. Hagombaga gukurikiraho iyo kwishyura, yarangira hakabaho iyo gukuranamo ihuza amakipe ane ya mbere mu matsinda, igatanga abiri azamuka mu cyiciro cya mbere.

Igikombe cy’Amahoro gisanzwe gitanga ikipe ihagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, cyari kigeze muri 1/8 biravugwa ko gishobora burundu hakemezwa ko Rayon Sports ariyo izahagarira u Rwanda muri iryo rushanwa.

Ikibazo cy’amakipe yo mu cyiciro cya 2, yari amaze gukina 40%, imikino 10 kuri 25 ishoboka kizigirwa mu nama itaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa