skol
fortebet

FERWAFA yemereye Gicumbi FC kongera kwakirira imikino ku kibuga cyayo

Yanditswe: Wednesday 19, Feb 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya Gicumbi FC yakomorewe na FERWAFA ihabwa uburenganzira bwo kongera kwakirira imikino ku kibuga cyayo cyari cyarahagaritswe kubera kwangirika bikabije.

Sponsored Ad

Gicumbi FC yari imaze iminsi yakirira imikino ku Mumena mu mujyi wa Kigali,yahawe uburenganzira bwo kongera gukoresha ikibuga cyayo imenyereye ndetse kiyifasha kugora amakipe yayisuye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2020 nibwo FERWAFA yandikiye Gicumbi FC iyimenyesha ko yemerewe kongera kwakirira kuri Stade yayo nyuma y’uko isanwe, n’ikibuga kikavugururwa.

Ku munsi wa 22 wa Shampiyona nibwo Gicumbi FC izatangira kwakirira kuri Stade yayo,ikazaba itana mu mitwe na Sunrise FC tariki ya 7 Werurwe 2020.

Kugeza ku munsi wa 20 Shampiyona, Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 16, aho byitezwe ko nitangira kwakirira kuri iki kibuga cyayo izikura muri aka kaga ko kuba yamanuka irimo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa