skol
fortebet

FERWAFA yongereye igihe isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 22, Oct 2020

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryatangaje ko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda ryongerewe iminsi aho rizafunga tariki 07/11/2020 aho kuba 25/10/2020.

Sponsored Ad

Iri soko kandi rizongera gufungura tariki ya 07/01/2021 rifunge tariki 04/02/2021 aho amakipe azahabwa amahirwe yo kubaka aho ari kuva.

FERWAFA yongereye amakipe yo mu Rwanda igihe agomba kuba yamaze kwinjiza abakinnyi bavuye hanze yarwo, kugira ngo rizabone igihe cyo kuzakorera amakipe ibyangombwa bibemerera gukina amarushanwa ritegura.

Amakipe yongereweho indi minsi cumi n’irindwi (17) yo kugura abakinnyi ndetse no kubagurisha.

FERWAFA yatangaje ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izagaruka tariki ya 4 Ukuboza, ni ukuvuga nyuma y’iminsi 266 (amezi umunani n’iminsi 21) uhereye tariki ya 14 Werurwe ubwo imikino yasubikwaga kubera icyorezo cya Coronavirus.

Iyi Shampiyona yegukanywe na APR FC mu mwaka w’imikino ushize, imikino yayo ibanza irangira tariki ya 12 Werurwe hamaze gukinwa imikino 23 mu gihe yagombaga gushyirwaho akadomo nyuma y’imikino 30 ku wa 10 Nyakanga 2020.

Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri niyo izasubukurwa mbere, aho amakipe umunani ahataniye kuvamo abiri azazamuka mu cya Mbere, azakina hagati ya tariki ya 13 n’iya 21 Ugushyingo.

Muri iki Cyiciro cya Kabiri, umwaka mushya w’imikino wa 2020/21, uzatangira tariki ya 19 Ukuboza 2020, uzasozwe tariki ya 12 Kamena 2021.

Gusa ntihigeze hagaragazwa igihe Shampiyona z’Abagore zizongera gusubukurirwa.

FERWAFA yagaragaje ko Igikombe cy’Intwari gihuza amakipe ane ya mbere, kizaba hagati ya tariki ya 25 Mutarama n’iya 1 Gashyantare 2021.

Igikombe cy’Amahoro kizatangira tariki ya 2 Werurwe naho umukino wa nyuma wacyo ube tariki ya 4 Nyakanga 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa