Kigali
dnd

FIFA yivuguruje ku cyemezo cy’umubare w’ibihugu bigomba kwitabira igikombe cy’isi cya 2022

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 23 May 2019 Yasuwe: 1425

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA, yemeje ko igikombe cy’isi cy’ibihugu giteganyijwe kubera muri Qatar mu mwaka wa 2022 kizitabirwa n’ibihugu 32 aho kuba 48 nk’uko byari byitezwe.



Mu busanzwe bimenyerewe ko igikombe cy’isi kitabirwa n’ibihugu 32, gusa mu minsi yashize Perezida wa FIFA Gianni Infantino yari yifuje ko icyo muri 2022 cyakwitabirwa n’ibihugu 48. FIFA yahisemo kugumishaho umubare w’ibihugu wari usanzwe nyuma yo gusanga ibyo kwitabirwa n’ibihugu 48 bitapfa gukunda.

Ni mu itangazo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ryaraye rishyize ahagaragara.

FIFA yavuze ko Qatar igeze kure yitegura irushanwa ryo muri 2022, bityo ko igihe gisigaye cyo gukora isesengura ryimbitse ku cyasabwa mu bijyanye n’ibikenewe ari gito cyane.

Hari hifujwe ko ibihugu bya Arabiya Saudite, Bahraine na Leta zunze ubumwe z’Abarabu zafatanya na Qatar kwakira kiriya gikombe cy’isi, gusa raporo yashyizwe ahagaragara na FIFA muri Werurwe uyu mwaka yavuze ko ibi bihugu bidashobora gufatanya na Qatar kwakira igikombe cy’isi, cyeretse bisubukuye na yo amasezerano ajyanye n’ubukungu ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu.

Cyakora cyo n’ubwo igikombe cy’isi cyo muri 2022 kizitabirwa n’ibihugu 32, icyo muri 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe, Canada na Mexique kizitabirwa n’ibihugu 48.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yasinyishije umunya Cameroon ukina asatira [AMAFOTO]

Ikipe ikomeje gahunda yo kwiyubaka aho yasinyishije amasezerano y’ imyaka 2,...
21 January 2020 Yasuwe: 2686 0

APR FC na Rayon Sports zigiye kongera zicakirane

Irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Ubutwari rizakinwa n’amakipe ane ya...
21 January 2020 Yasuwe: 2996 1

Jose Mourinho yari agiye kurwana n’umwe mu bakinnyi atoza mu ikipe ya...

Hashize igihe gito umutoza Jose Mourinho agizwe umutoza wa Tottenham ariko...
21 January 2020 Yasuwe: 3313 0

Ikipe ya Kiyovu Sports yafatiwe ibihano bikarishye kubera umutoza Casa...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gufatira ibihano ikipe ya...
21 January 2020 Yasuwe: 1337 0

Rayon Sports yemeje ko nta muntu uzongera kuyiyobora adafite miliyoni 25...

Ikipe ya Rayon Sports yafatiye imyanzuro myinshi mu nama y’inteko rusange...
20 January 2020 Yasuwe: 4962 1

Arsene Wenger yavuze ukuntu kuva ku kibuga cy’amateka cya Highbury byagize...

Umutoza Arsene Wenger wamaze imyaka 22 atoza ikipe ya Arsenal yavuze ko...
20 January 2020 Yasuwe: 2211 0