skol
fortebet

FIFA yatangaje gahunda y’igikombe cy’isi 2022 kizaba mu mpera z’umwaka hakaba n’imikino 4 ku munsi

Yanditswe: Wednesday 15, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryatangaje ko igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022,kizatangira kuwa 21 Ugushyingo 2022 gisozwe kuwa 18 Ukuboza 2022 ndetse ngo ku munsi hazajya hakinwa imikino 4.

Sponsored Ad

FIFA yatangaje ko kubera ubwinshi bw’imikino,umukino wa mbere wo mu matsinda uzajya utangira saa saba,saa kumi uwa kabiri,uwa 3 saa moya hanyuma uwa nyuma ube saa yine z’ijoro ku masaha ya Qatar [ 1pm, 4pm, 7pm and 10pm].

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uzabera kuri stade yitwa Lusail Stadium mu mujyi wa Doha.Ikipe izarusha izindi izizihiza Noheri no gusoza umwaka mu byishimo bikomeye.

Imikino y’amatsinda izakinwa kugeza kuwa 02 Ukuboza aho hazahita hakurikiraho gukuranwamo.Iyi mikino y’amatsinda izakinwa mu minsi 12 gusa.

Umukino ufungura uzabera ku kibuga cyitwa Al Bayt stadium ahitwa Al Khor azaba ari kuwa mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2022.Tombola y’amatsinda izaba muri Werurwe 2020.


Stade ya Al Bayt stadium izaberaho umukino ufungura

Ibitekerezo

  • Mutubwire abakinnyi natumiwe kumigabane itandukanye naho nabuka namakipe bakinamo

    Ese Canal izerekana igikombe cy’ isi?
    2022

    ndumva izaba igihe gito pe

    Mutubwire udushya turi mu gikombe cy’isi mu mupira w’amaguru

    Niyihe kipe ihabwa amahirwe mugikombe cyisi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa