skol
fortebet

Francesco Totti yatangaje ukuntu yari agiye gutandukana n’umugore we bapfuye ipusi

Yanditswe: Tuesday 21, Apr 2020

Sponsored Ad

Umunyabigwi Francesco Totti wakiniye AS Roma ubuzima bwe bwose yatangaje ko yigeze gushwana n’umugore we Ilary Blasi bapfuye ipusi itagira ubwoya yaguze akayizana mu rugo kandi uyu mukinnyi atazikunda.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wabaye icyamamare mu mupira w’amaguru washakanye n’uyu mugore we muri 2005 yavuze ko uyu mugore we yaguze ipusi ayizana mu rugo ariko ngo yatumye bashwana cyane kugeza ubwo bari bagiye gutandukana.

Totti w’imyaka 43 yakoze ubukwe bw’igitangaza n’umugore we bwaciye live kuri TV imwe mu Butaliyani kuri ubu bafitanye abana 3.

Mu kiganiro yakoreye kuri Instagram na Christian Vieri imbonankubone,Totti yavuze ko uyu mugore we yamubabaje cyane ubwo yazanaga iyi pusi mu rugo batabyumvikanyeho.

Yagize ati “Narakariye cyane umugore wanjye,yaguze ipusi itagira ubwoya arangije ayita Donna Paola.Byari biteye umujinya.Nijoro yakundaga kuza mu buriri bwacu hafi y’amaguru yacu.Yari ipusi ishimishije gusa yari igiye gutuma dutandukana.

Ilary yakundaga ipusi cyane ndetse yifuzaga kuyitunga ku kiguzi icyari cyo cyose.Umunsi umwe yayizanye mu rugo kubera ko yakundaga gufata imyanzuro mu rugo.

Twamaze igihe kinini tutavugana ariko nyuma byaje kurangira nanjye nkunze iyo pusi.

Francesco Totti n’umwe mu bakinnyi bari mu ikipe y’Ubutaliyani yatwaye igikombe cy’isi cya 2006 ndetse yahesheje AS Roma shampiyona ya Serie A iheruka mu mwaka wa 2001.

Umugore wa Totti asanzwe ari umunyamakuru aho akora ikiganiro cyitwa Le lene kiri mu bikunzwe cyane mu butaliyani yatangiye gukora guhera mu mwaka wa 2007.



Ibitekerezo

  • Akenshi ibitandukanya abashakanye biba ari ibintu "simple".Keretse wenda gucana inyuma.Ahanini batandukana kubera kutumva ibintu kimwe.UMUTI waba uwuhe kugirango abashakanye babane "akaramata"?? Nta handi tuwusanga uretse mu gitabo Imana yaduhaye,bibiliya.Nkuko Intangiriro 2:24 havuga,Imana ishaka ko umugore n’umugabo baba "umubiri umwe".Nukuvuga kubana iteka.Ni nk’umucanga na sima bivanze.Ntawabitandukanya.Bisaba iki rero?Bagomba Gukundana iteka,ntibacane inyuma.Bagomba Kwihanganirana,Kubabarirana,Gushyikirana,etc...Ikirenze ibyo,bombi bagomba kwiga neza Bible,kugirango bamenye neza icyo Imana idusaba.Urugero,bakajyana mu materaniro,bakajyana kubwiriza abantu ijambo ry’Imana,etc...
    Ibyo byose baramutse babikoze,nta kabuza babana akaramata.Ingo millions na millions zisenyuka buri mwaka,biterwa nuko badakora ibi mvuze Imana idusaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa