skol
fortebet

Frank Lampard arashaka kurekura abakinnyi 5 akabasimbuza 3 bakomeye I Burayi

Yanditswe: Monday 06, Jan 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Chelsea,Frank Lampard arifuza kwirukana abakinnyi 5 barimo n’ababanza mu kibuga kugira ngo agure ba rutahizamu bakomeye I Burayi barimo Jadon Sancho wa Dortmund,Timo Werner wa Leipzig na Zaha wa Crystal Palace.

Sponsored Ad

Frankie utaratangira kurambagiza ba myugariro bakomeye kuko ariho ikipe ye irwaye cyane,biravugwa ko yifuza kurekura abakinnyi 5 muri uku kwezi kwa mbere barimo Batshuayi, Pedro, Olivier Giroud,Ross Barkley na Emerson Palmieri we wifuza kwigira muri Juventus.

Nkuko ibinyamakuru byo mu Bwongereza bibitangaza,Lampard arashaka kubaka ikipe ikomeye y’abakiri bato yazamuha ibikombe mu mwaka w’imikino utaha ubwo bazaba bamaze kumenyerana.

Lampard yatangiye umwaka w’imikino ari mu bihano bituma atabasha kugura abakinnyi bakomeye aho yahaye amahirwe abakiri bato benshi barigaragaza karahava.

Amakuru avuga ko Chelsea ishobora kuzashaka umukinnyi ukina ku mwanya wa Emerson na Marcos Alonso batakoze ku mutima Lampard.

Kuri ubu Chelsea iri kurwana no kureba ko yazarangiza mu makipe 4 ya mbere kugira ngo izakine Champions League y’umwaka utaha,cyane ko ubu iri muri 1/16 aho izahura na Bayern Munich.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa