Kigali

Frank Lampard na Chelsea bakiriwe nabi cyane muri Premier League y’uyu mwaka

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 August 2019 Yasuwe: 1871

Umutoza mushya wa Chelsea,Frank Lampard, atangiye nabi akazi kuko ku munsi wa mbere wa Premier League y’uyu mwaka anyagiwe na Manchester United ibitego 4-0,mu mukino wabereye ku kibuga Old Trafford.



Chelsea FC yatangiye premier League ifite abakinnyi biganjemo abakiri bato,yanyagiwe na Manchester United yagaragaje ko uyu mwaka ari ikipe ikwiye kwitonderwa cyane.

Nubwo Chelsea yanyagiwe ibi bitego byose, yatangiye umukino iri ku rwego rwo hejuru kuko ku munota wa 4 rutahizamu wayo Tammy Abraham yateye umupira ukomeye wagaruwe n’igiti w’izamu.

Ku munota wa 18 nibwo Manchester United yahawe penaliti yinjizwa neza na rutahizamu Marcus Rashford wari umaze gutegerwa mu rubuga rw’amahina na Kurt Zouma.

Manchester United ikimara kwinjiza iki gitego yahise isubira inyuma,Chelsea irayisatira karahava byatumye ku munota wa 35 ibona uburyo bukomeye ubwo Ross Barkley yasigaranaga n’umunyezamu de Gea atera ishoti rikomeye ryagaruwe n’umutambiko w’izamu.

Chelsea FC yakomeje gusatira cyane ariko abakinnyi bayo basatira barimo Mason Mount ntibabyaza amahirwe uburyo bwinshi babonye mu rubuga rw’amahina.Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Mu gice cya kabiri nibwo akaga kagwiriye Chelsea kuko Manchester United yari yariye karungu yayongereye ibindi bitego 3.

Manchester United imaze kubona ko Chelsea FC ishaka kwishyura yahise itangira gucungira kuri counter attack biza kuyihira ku munota wa 65 ubwo umupira watewe imbere na ba myugariro bayo wahise usanga Andreas Pereira awukata mu rubuga rw’amahina Anthony martial ashyiramo igitego cya kabiri.

Chelsea yari hasi cyane mu bwugarizi no hagati mu kibuga yahise itsindwa igitego cya 3 ku munota wa 67 ubwo nanone ubwo Chelsea yatakazaga umupira usanga Pogba awohereza imbere usanga Marcus Rashford wari usigaye wenyine aragenda aroba umunyezamu Kepa.

Igitego cya kane cya Manchester United cyinjiye ku munota wa 81 gitsinzwe na Daniel James winjiye mu kibuga asimbuye ku mupira mwiza yahawe na Paul Pogba wacenze abakinnyi ba Chelsea batatu amuha umupira ari mu rubuga rw’amahina atera ishoti ryakoze kuri myugariro Emmerson ryinjira mu izamu.

Chelsea yuzuyemo abakinnyi bashya bari baratijwe mu makipe atandukanye na bake yongereyemo barimo Kovacic na Pulisic winjiye muri uyu mukino asimbuye.

Chelsea yagaragaje ko izagorwa n’uyu mwaka w’imikino kuko nyuma yo gufatirwa ibihano byo kubuzwa kugura abakinnyi, abo ifite bari ku rwego rwo hasi cyane ku buryo batazayifasha guhangana by’umwihariko ba rutahizamu na ba myugariro.

Manchester United yasubije abayinenze ko yarekuye Lukaku ntigure ba rutahizamu kuko uyu munsi Martial na Rashford bagaragaje ko bari ku rwego rwiza ndetse bategereje ko na Alexis Sanchez aza akabiyungaho.




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Maurizio Sarri yishongoye kuri Cristiano Ronaldo uherutse kwitwara nabi...

Umutoza wa Juventus,Maurizio Sarri yabwiye abanyamakuru ko nta gahunda...
22 November 2019 Yasuwe: 2040 0

Niyomugabo Claude yafashije APR FC kwisubiza umwanya wa mbere wa...

Myugariro Niyomugabo Claude yeretse umutoza wa APR FC,Adil Mohamed ko ari...
22 November 2019 Yasuwe: 1745 0

Sugira Ernest akomeje ibihano yahawe akorera imyitozo mu ikipe...

Umukinnyi Sugira Ernest ukinira APR Fc akomeje gukorera imyitozo mu ikipe...
22 November 2019 Yasuwe: 2485 0

MINISPOR yamaze amatsiko abanyarwanda bibaza niba Amavubi azitabira CHAN...

Minisiteri ya Siporo yavuze ko ikipe y’igihugu Amavubi izitabira irushanwa...
22 November 2019 Yasuwe: 4452 0

Munyakazi Sadate yatangaje amakipe akomeye Rayon Sports igiye kugirana nayo...

Umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate,ushaka guhindurira iyi kipe...
22 November 2019 Yasuwe: 6206 0

Reba imikino yose y’umunsi wa 9 wa shampiyona uko iteganyijwe,mu gihe Gasogi...

Gasogi United ku munsi w’ejo tariki 21 yanganyije na Musanze FC igitego...
22 November 2019 Yasuwe: 1087 0