skol
fortebet

Frank Lampard yakoreye amateka kuri Jose Mourinho bituma amukorera igikorwa kigayitse

Yanditswe: Sunday 23, Feb 2020

Sponsored Ad

Umutoza ukiri umunyeshuri muri uyu mwuga Frank Lampard yatangiye gushinga muri aka kazi nyuma yo kwifatira umwarimu wamuzamuye mu mupira w’amaguru Jose Mourinho akamutsinda muri shampiyona mu mukino ubanza n’uwo kwishyura.

Sponsored Ad

Iki gikorwa k’indashyikirwa cya Frank Lampard cyatumye we n’ikipe ye baba aba mbere batsinze ikipe Mourinho atoza mu mukino ubanza n’uwo kwishyura wa shampiyona.

Frank Lampard wa Chelsea yatsinze Tottenham ibitego 2-1 abifashijwemo na rutahizamu Olivier Giroud na myugariro Marcus Alonso mu gihe icya Tottenham cyitsinzwe na Antonio Rudiger nyuma yo kuyobya umupira wari utewe na Erik Lamela ukagana mu izamu.

Mourinho wari waje muri uyu mukino ashaka kugarira cyane ko yari yakinishije ba myugariro 5,yahuye n’uruva gusenya iyi Chelsea iza nayo yariye karungu imurusha umupira karahava kugeza ubwo yinjizwaga igitego ku munota wa 15 w’umukino cyatumye ibintu bizamba kuko yacungiraga kuri Counter attack.

Frank Lampard yishimiye ibitego mu buryo budasanzwe birakaza cyane umutoza Mourinho ariyo mpamvu yanze kumusuhuza nyuma y’umukino.

Kuva Frank Lampard yatangira ubutoza ntabwo aratsindwa na rimwe na Mourinho ahubwo ikiri amambu uyu munyeshuri amaze gutsinda mwarimu we inshuro 3 zose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa